Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe ikigiye kwibandwaho mu mikoranire ya RDF n’igisirikare cya Senegal

radiotv10by radiotv10
07/05/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Hatangajwe ikigiye kwibandwaho mu mikoranire ya RDF n’igisirikare cya Senegal
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Senegal, General Mbaye Cissé uri mu ruzinduko mu Rwanda, yavuze ko mu mikoranire iteganyijwe hagati y’Ingabo z’Ibihugu byombi, hagiye kwibandwa ku myitozo ya gisirikare.

General Mbaye Cissé, yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024, umunsi yanakiriweho na mugenzi we; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga ku Cyicaro Gikuru cya RDF, ku Kimihurura.

Uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za Senegal, kandi yanakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, banagirana ibiganiro, byakurikiwe no kuganira n’ubuyobozi bwa RDF, bwamugaragarije ishusho y’urugendo rw’iterambere ry’igisirikare cy’u Rwanda ndetse n’isura y’uko umutekano uhagaze mu karere.

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, General Mbaye Cissé yavuze ko uru ruzinduko yagiriye mu Rwanda, rugamije gukomeza guteza imbere ubucuti n’imikoranire hagati y’Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Senegal, avuga ko bimaze igihe.

Yanagarutse kandi ku kuba Igisirikare cya Senegal cyari gifite ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo guhagarika Jenoside yo mu 1994.

Ati “Imikoranire iri mbere hamwe n’Ingabo z’u Rwanda, izibanda ku myitozo. Ubu turi mu bikorwa by’ibanze byo gutegura imyitozo y’ubufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro. Kandi rero intego nyamukuru yacu ni ukwagura imikoranire mu bikorwa binyuranye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho hagati y’Ibihugu byacu byombi.”

General Mbaye Cissé kandi kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi, yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yunamira ndetse aha icyubahiro inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziharuhukiye.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Senegal kandi yanasuye Ingoro ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Senegal ubwo yakirwaga ku Cyicaro Gikuru cya RDF
Yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen Mubarakh Muganga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =

Previous Post

Umunyabigwi nimero ya mbere muri ruhago y’u Rwanda atanze igisubizo kinejeje ku bamubona nk’uwayitereranye

Next Post

Umunyarwenga ugezweho muri sinema Nyarwanda yagaragaje uko impanuka aherutse kugira yamusize

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwenga ugezweho muri sinema Nyarwanda yagaragaje uko impanuka aherutse kugira yamusize

Umunyarwenga ugezweho muri sinema Nyarwanda yagaragaje uko impanuka aherutse kugira yamusize

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.