Umugaba Mukuru w’Ingabo za Senegal, General Mbaye Cissé uri mu ruzinduko mu Rwanda, yavuze ko mu mikoranire iteganyijwe hagati y’Ingabo z’Ibihugu byombi, hagiye kwibandwa ku myitozo ya gisirikare.
General Mbaye Cissé, yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024, umunsi yanakiriweho na mugenzi we; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga ku Cyicaro Gikuru cya RDF, ku Kimihurura.
Uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za Senegal, kandi yanakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, banagirana ibiganiro, byakurikiwe no kuganira n’ubuyobozi bwa RDF, bwamugaragarije ishusho y’urugendo rw’iterambere ry’igisirikare cy’u Rwanda ndetse n’isura y’uko umutekano uhagaze mu karere.
Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, General Mbaye Cissé yavuze ko uru ruzinduko yagiriye mu Rwanda, rugamije gukomeza guteza imbere ubucuti n’imikoranire hagati y’Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Senegal, avuga ko bimaze igihe.
Yanagarutse kandi ku kuba Igisirikare cya Senegal cyari gifite ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo guhagarika Jenoside yo mu 1994.
Ati “Imikoranire iri mbere hamwe n’Ingabo z’u Rwanda, izibanda ku myitozo. Ubu turi mu bikorwa by’ibanze byo gutegura imyitozo y’ubufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro. Kandi rero intego nyamukuru yacu ni ukwagura imikoranire mu bikorwa binyuranye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho hagati y’Ibihugu byacu byombi.”
General Mbaye Cissé kandi kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi, yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yunamira ndetse aha icyubahiro inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziharuhukiye.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Senegal kandi yanasuye Ingoro ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.
RADIOTV10