Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, ryatangaje abantu babarirwa muri miliyoni 18 muri Sudan, bafite ikibazo cy’inzara yatewe n’intambara yo kurwanira ubutegetsi kuva umwaka ushize, mu gihe abana bagera kuri miliyoni 3,6 bafite ikibazo cy’imirire mibi.
PAM itangaza ko hakenewe ubutabazi muri iki Gihugu, bitabaye ibyo inzara ikaba yateza akaga gakomeye ku Banya-Sudan kuko ubufasha bwabonetse ari 12% bw’ubukenewe.
Kuva intambara yo kurwanira ubutegetsi hagati y’ingabo z’iki Gihugu n’ingabo batavuga rumwe za RSF yatangira muri Mata umwaka ushize wa 2023, abasivile barenga ibihumbi 15 bamaze kwicwa.
Nanone kandi mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishize, abasivile barenga 123 barishwe, abandi hafi 1 000 barakomereka mu Ntara ya Darfur.
Iyi ntambara yasize ingaruka nyinshi muri Sudan by’umwihariko kubana bato binjizwa mu gisirikare, amamiliyoni menshi y’abaturage yavuye mu byabo arahunga.
Ishyirahamwe ry’Abaganga batagira Umupaka ryatangaje ko iyi ntambara yo kurwanira ubutegetsi muri Sudan yahinduye isura muri iyi minsi, kuko harimo kuba ubwicanyi bwa kinyamaswa ari nako abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakomeje kwiyongera, abagore n’abakobwa bagafatwa ku ngufu ku bwinshi.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10