Inkangu ikomeye yabaye mu misozi ya Marra, mu Mtara ya Darfur y’Uburengerazuba mu gihugu cya Sudani, yasenye umudugudu wose yikica abantu bagera ku 1 000, harokoka umuntu umwe gusa.
Iyi mibare yatangajwe n’umutwe w’inyeshyamba ugenzura ako gace Sudan Liberation Movement/Army (SLM/A) wasohoye itangazo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, uhamya iyo iyo nkangu ikomeye yahitanye ubuzima bw’abantu benshi.
Itangazo rivuga kandi ko uwo mudugudu wasenywe burundu n’iyi nkangu, hagasigara umuntu umwe gusa ari we warokotse iyi nkangu.
Uyu mutwe wasabye Umuryango w’Abibumbye n’Indi Miryango Mpuzamahanga itabara imbabare gutabara mu gushakisha no gushyingura imibiri y’abahitanywe n’iyI nkangu, barimo n’abana bato
Al Jazeera yatangaje ko amakuru ava mu nzego zaho, yemeza ko bikomeye cyane kubona ubufasha bwo gushakisha no gushyingura abapfuye, bitewe n’uko ako gace katarangwamo inzira zinyurwamo n’imodoka cyangwa izindi nzira z’ubutaka.
Aka gace kibasiwe cyane karigatuwe n’abiganjemo abimukira benshi baba baraturutse mu yindi mijyi itandukanye ya Darfur kubera intambara ikomeje kuyogoza iki Gihugu ihanganishije ingabo za leta ndetse n’umutwe w’inyeshyamba za Rapid Support Force ubu ugenzura uduce twinshi muri iki Gihugu.
Uretse inkangu yibasiye aka gace kandi, n’abaturage baho babayeho mu bukene bukabije, aho nta mashuri, ndetse nta n’urwego rwa Leta rubageraho.
Ibi biza bibaye kandi mu gihe imirwano mu mujyi wa El-Fasher ikomeje gukara, aho umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) ukomeje kugota umurwa mukuru w’intara ya Darfur y’Amajyaruguru.
Amakuru atangazwa n’umuryango w’imbere mu gihugu Emergency Lawyers avuga ko ibitero by’indege byibasiye intara ya Darfur byahitanye abantu 24, abandi benshi barakomereka bikozwe n’izi nyeshyamba.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10