Umukozi w’Akarere ka Gasabo ushinzwe ubugenzuzi bw’imyubakire, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rumukurikiranyeho kwaka ruswa ya Miliyoni 4 Frw, aho yari yamaze gushyikiramo miliyoni 1Frw.
Uyu mukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’imyubakire mu Karere ka Gasabo, akekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke yatse umuturage wari wubatse mu buryo budakurikije amategeko ihema rikorerwamo ibirori, amwizeza ko atazasenyerwa namuha ayo mafaranga.
Amakuru avuga ko uyu mukozi yatse miliyoni 4 Frw uwo muturage, ariko akaba yari yamushyikirije Miliyoni 1 Frw, yanafashwe amaze kuyakira.
Nyuma yuko atawe muri yombi, uyu mukozi w’Akarere ka Gasabo afungiye kuri Sitasio ya Remera mu Mujyi wa Kigali, mu gihe hagikomeje gukorwa iperereza kugira ngo hakorwe dosiye y’ikirego cye izashyikirizwe Ubushinjacyaha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko abaturage bakwiye gusobanukirwa n’ububi bwa ruswa, bityo ko bakwiye kujya bayitangaho amakuru kugira ngo iranduke, rukaboneraho no gushima abamaze kubyumva bakaba batanga amakuru.
Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Igika cya kabiri cy’iyi ngingo kivuga ko umuntu uhamijwe n’urukiko iki cyaha, ahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
RADIOTV10