Thursday, November 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe ingano ya ruswa ikekwa gusabwa n’ukora mu Karere ka Gasabo watawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
29/04/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga
Share on FacebookShare on Twitter

Umukozi w’Akarere ka Gasabo ushinzwe ubugenzuzi bw’imyubakire, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rumukurikiranyeho kwaka ruswa ya Miliyoni 4 Frw, aho yari yamaze gushyikiramo miliyoni 1Frw.

Uyu mukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’imyubakire mu Karere ka Gasabo, akekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke yatse umuturage wari wubatse mu buryo budakurikije amategeko ihema rikorerwamo ibirori, amwizeza ko atazasenyerwa namuha ayo mafaranga.

Amakuru avuga ko uyu mukozi yatse miliyoni 4 Frw uwo muturage, ariko akaba yari yamushyikirije Miliyoni 1 Frw, yanafashwe amaze kuyakira.

Nyuma yuko atawe muri yombi, uyu mukozi w’Akarere ka Gasabo afungiye kuri Sitasio ya Remera mu Mujyi wa Kigali, mu gihe hagikomeje gukorwa iperereza kugira ngo hakorwe dosiye y’ikirego cye izashyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko abaturage bakwiye gusobanukirwa n’ububi bwa ruswa, bityo ko bakwiye kujya bayitangaho amakuru kugira ngo iranduke, rukaboneraho no gushima abamaze kubyumva bakaba batanga amakuru.

Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Igika cya kabiri cy’iyi ngingo kivuga ko umuntu uhamijwe n’urukiko iki cyaha, ahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Icukumbura: Byagenze gute ngo umubiri w’uwazize Jenoside umare imyaka 5 mu Biro by’Akagari i Rusizi?

Next Post

29/01- 29/04: Nyuma y’amezi atatu yuzuye hatambutse Abacancuro, Ingabo za SADC nazo zanyuze mu Rwanda

Related Posts

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Uruganda rutanganya inzoga ruherereye mu Muerenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, rwari rwarahawe uruhushya rwo gukoresha ibitoki mu gutunganya...

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo Bideri, akaba umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, uherutse kwitabira Imana muri Kenya aho yabaga, byemejwe ko azashyingurwa...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

by radiotv10
05/11/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo Bideri, the daughter of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda, has passed away in Kenya,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho gusambanya mu bihe bitandukanye umwana we w’imyaka itandatu, yemera...

IZIHERUKA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge
MU RWANDA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

05/11/2025
Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
29/01- 29/04: Nyuma y’amezi atatu yuzuye hatambutse Abacancuro, Ingabo za SADC nazo zanyuze mu Rwanda

29/01- 29/04: Nyuma y’amezi atatu yuzuye hatambutse Abacancuro, Ingabo za SADC nazo zanyuze mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.