Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko abasirikare batatu baburiye ubuzima i Cabo Delgado muri Mozambique, aho bahitanywe n’igico batezwe n’ibyihebe ubwo bari mu bikorwa bya gisirikare byo kurwanya iterabwoba.
Amakuru dukesha Radiyo yitwa Royal FM ikorera mu Rwanda, avuga ko aba basirikare bitabye Imana tariki 03 Gicurasi 2025, ubwo bagwaga mu gico cy’ibyihebe bifite ibirindiro mu ishyamba iriri mu gace ka Katupa.
Ubutumwa bwatangajwe n’iki gitangazamakuru Royal FM, avuga ko “Ingabo z’u Rwanda (RDF) yatangaje ko abasirikare batatu b’u Rwanda bari mu bikorwa bya gisirikare byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, biciwe mu gico cyabaye tariki 03 Gicurasi.”
Iki gitero cyahitanye aba basirikare batatu b’u Rwanda, cyabereye mu ishyamba ry’inzitane rya Katupa ryo mu Karere ka Macomia mu Ntara ya Cabo Delgado.
Uretse aba basirikare batatu baburiye ubuzima muri iki gitero, abandi basirikare batandatu b’u Rwanda bagikomerekeyemo.
Iri shyamba ry’inzitane ryabereyemo iyi mirwano ikomeye, ni ryo ryahungiyemo ibyihebe nyuma yo gukubitwa incuro n’abasirikare b’u Rwanda mu bitero babigabyeho aho byari byarafashe bugwate abaturage bagera muri 600.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yemeje kandi iby’uru rupfu rw’abasirikare batatu b’u Rwanda n’ikomereka ry’abandi batandatu.
Yagize ati “Byabaye abasirikare bari mu kazi, batatu bagwa muri icyo gico, abandi batandatu barakomereka, ariko bari gukira.”
Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko nubwo muri iyi mirwano yahitanye abasirikare b’u Rwanda batatu ariko uruhande bari bahanganye, rwo rwatakaje benshi. Ati “Ku mwanzi byabaye bibi cyane.”
RADIOTV10