Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko iy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zisinya amasezerano; ashyirwaho umukono n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi.
Itangazo rivuga iby’aya masezerano, rivuga ko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ari we uyobora umuhango w’isinywa ry’aya masezerano ashyirwaho umukono ku isaha ya saa munani za none ku wa Gatanu tariki 25 Mata 2025.
Aya masezerano arashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe ku ruhande rw’u Rwanda, ndetse na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner.
Nta makuru arambuye yatanzwe kuri aya masezerano agiye gusinywa hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Marco Rubio uza kuyobora uyu muhango, mu mpera za Mutarama uyu mwaka, tariki 29, yagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame, cyibanze ku ngingo zirimo icyakorwa ngo impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC zihagarike imirwano.
Mu butumwa bwatangajwe n’Umukuru w’u Rwanda icyo gihe, yari yagize ati “Nagiranye ikiganiro cyiza n’Umunyamabanga Marco Rubio ku bikenewe ngo imirwano ihagarare mu burasirazuba bwa DRC no mu gushakira umuti wa burundu umuzi w’amakimbirane.”
Perezida Kagame kandi yari yagize ati “Niteguye kuzakomeza gukorana n’ubuyobozi bwa Trump mu kuzanira amahoro n’umutekano abaturage akarere kacu bakwiye kugira.”
Aya masezerano agiye gusinywa nyuma y’ibyumweru bibiri, Massad Boulos-Umujyanama Mukuru wa Perezida wa US, Donald Trump kuri Afurika, agiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame.
Tariki 08 Mata 2025, nyuma yuko Massad Boulos yari amaze kwakirwa na Perezida Kagame mu Biro bye, yabwiye Itangazamakuru ko Perezida Trump yifuza ko ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibiri hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda, birangira kugira ngo imikoranire y’Igihugu cye n’ibi byombi (u Rwanda na DRC) ikomeze kugenda neza.
Mu mpera za Mutarama ubwo Perezida Trump yari ari mu minsi ye ya mbere atangiye inshingano zo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru; yabajijwe ku bibazo by’u Rwanda na DRC, niba afite umugambi wo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, ariko ntiyabivugaho byinshi, gusa avuga ko ibi bibazo bikomeye.
RADIOTV10