Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe umubare munini w’impunzi z’Abanyekongo zapfiriye mu Burundi mu gihe gito

radiotv10by radiotv10
07/01/2026
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Hatangajwe umubare munini w’impunzi z’Abanyekongo zapfiriye mu Burundi mu gihe gito
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango Uharanira Amahoro n’Imibereho myiza y’Abaturage (CPCC), watangaje ko Abantu 105 bari mu nkambi z’impunzi z’Abanyekongo ziri mu Burundi, bitabye Imana mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Ibi byatangajwe na Ahadi Bya Masu, Perezida wa komite y’uyu muryango CPCC (Organisation citoyenne pour la paix et la cohabitation communautaire), wavuze ko izi mpfu ziterwa no kubura ubufasha mu bijyanye n’aho abantu bagomba kurambika umusaya, ubuvuzi n’ibiribwa.

Yagize ati “Ibi birababaje cyane. Twabaruye impfu zirenga 105 mu nkambi zitandukanye z’impunzi mu Burundi, ziterwa no kubura amacumbi ahagije, kubura ubuvuzi, no kutagira ubufasha bw’ikiremwamuntu. Bamwe ndetse batewe n’abantu bitwaje imyambi n’intwaro z’amacumu.”

Ahadi Bya Masu yasabye Guverinoma ya Kongo n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga gutanga ubufasha bukwiye kandi burambye kuri aba baturage bahunze imirwano imaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.

Nk’uko abivuga, ubufasha buhagije buzarinda ibindi bibazo byose biri mu nkambi z’impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Burundi.

Abanyekongo baherutse guhunga bavuye mu bice bya Uvira na Fizi, ubu bacumbikiwe mu nkambi za Rugombo, Rumonge, na Gatumba mu Burundi.

Ubutegetsi bw’u Burundi bwafunze umupaka uhuza iki Gihugu na DRC, ibintu byatumye bamwe mu Banyekongo babura uko batahuka, mu gihe Ihuriro AFC/M23 ryari ryafashe umujyi wa Uvira, ryasabaga ko bariya baturage boroherezwa bagasubira mu byabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

Shaddyboo wamenyekanyeho gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga agarukanye ubutumwa bw’agahinda yanyuzemo

Next Post

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

Related Posts

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

by radiotv10
07/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yagiriye uruzinduko muri Somaliland, nyuma yo kwemeza nk'Igihugu cyigenga iyi Ntara yo muri...

Impanuka ikomeye yahitanye benshi muri Ethiopia bari basanzwe bari mu bibazo

Impanuka ikomeye yahitanye benshi muri Ethiopia bari basanzwe bari mu bibazo

by radiotv10
07/01/2026
0

Impanuka y’ikamyo yabereye mu mujyi wa Semera, mu Karere ka Afar mu majyaruguru ya Ethiopia, yari ibatwaye nk'abimukira, yahitanye abantu...

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

by radiotv10
06/01/2026
0

Raporo ku bugenzuzi bwakorewe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Amahoro, yagaragaje ko hari ingingo z’ingenzi zikomeje kwirengagizwa mu masezerano y’i Washington,...

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

by radiotv10
06/01/2026
0

A report assessing the implementation of peace agreements has revealed that key provisions of the Washington Peace Agreement continue to...

IZIHERUKA

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi
AMAHANGA

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

08/01/2026
Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.