Umuryango Uharanira Amahoro n’Imibereho myiza y’Abaturage (CPCC), watangaje ko Abantu 105 bari mu nkambi z’impunzi z’Abanyekongo ziri mu Burundi, bitabye Imana mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Ibi byatangajwe na Ahadi Bya Masu, Perezida wa komite y’uyu muryango CPCC (Organisation citoyenne pour la paix et la cohabitation communautaire), wavuze ko izi mpfu ziterwa no kubura ubufasha mu bijyanye n’aho abantu bagomba kurambika umusaya, ubuvuzi n’ibiribwa.
Yagize ati “Ibi birababaje cyane. Twabaruye impfu zirenga 105 mu nkambi zitandukanye z’impunzi mu Burundi, ziterwa no kubura amacumbi ahagije, kubura ubuvuzi, no kutagira ubufasha bw’ikiremwamuntu. Bamwe ndetse batewe n’abantu bitwaje imyambi n’intwaro z’amacumu.”
Ahadi Bya Masu yasabye Guverinoma ya Kongo n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga gutanga ubufasha bukwiye kandi burambye kuri aba baturage bahunze imirwano imaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.
Nk’uko abivuga, ubufasha buhagije buzarinda ibindi bibazo byose biri mu nkambi z’impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Burundi.
Abanyekongo baherutse guhunga bavuye mu bice bya Uvira na Fizi, ubu bacumbikiwe mu nkambi za Rugombo, Rumonge, na Gatumba mu Burundi.
Ubutegetsi bw’u Burundi bwafunze umupaka uhuza iki Gihugu na DRC, ibintu byatumye bamwe mu Banyekongo babura uko batahuka, mu gihe Ihuriro AFC/M23 ryari ryafashe umujyi wa Uvira, ryasabaga ko bariya baturage boroherezwa bagasubira mu byabo.
RADIOTV10











