Mu mezi atatu ashize Polisi y’u Rwanda yafashe abantu bagera kuri 70 bakekwaho ubujura bw’amatungo bumaze iminsi bugarukwaho, biganjemo abo mu Karere ka Muhanga bangana na 1/2 cy’abafashwe.
Mu bice binyuranye by’Igihugu hamaze iminsi humvikana ubujura bw’amatugo, bwanatumye bamwe mu baturage biyemeza kurarana na yo mu nzu.
Mu Karere ka Musanze haherutse gufatirwa Inka yari yibwe mu Karere ka Gakenke, aho umugabo w’imyaka 29 wakekwagaho kuyiba, basanze yayihishe mu buriri.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko mu mezi atatu ashize, hafashwe abandtu bagera muri 70 bakekwaho ubujura bw’amatungo.
Abafashwe barimo abiba amatungo magufi n’amaremare bakanayabaga, abayikorera bayageza aho agurishirizwa, abayagura ndetse n’abafite ibikorwa bicururizwamo inyama, nka Boucheries, utubari na za Resitora.
ACP Boniface Rutikanga yagize ati “Abenshi mu bafashwe bangana na 34 bafatiwe mu Karere ka Muhanga; aho usanga ubujura bw’inka ari bwo bwiganje.”
Yavuze ko abandi bantu 19 bafatiwe mu Karere ka Nyagatare mu gihe abandi bose bafatiwe mu Turere twa Kamonyi, Nyanza, Huye na Kicukiro.
Yakomeje agira ati “Byaje kugaragara ko mu gihe cy’amezi atatu ashize, inka 56 zibwe, mu bikorwa Polisi yakoze habasha gufatwa inyama zibwe zipima ibilo 900.”
ACP Boniface Rutikanga yaboneyeho kuburira abijanditse muri ubu bujura, avuga ko ibikorwa byo kuburwanya bikomeje mu Gihugu hose kugira ngo bafatwe babibazwe mu nzego z’ubutabera.
Yagize ati “Dufite urutonde rw’abandi bakekwaho kuba bakorana n’abiba amatungo, barimo abacuruza inyama n’abafite utubari n’amahoteli, bagira uruhare mu gutiza umurindi ubu bujura.”
RADIOTV10