Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatangajwe undi muti ugiye kuvugutirwa ikibazo cy’ibirombe bihitana ubuzima bwa bamwe mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
24/05/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hatangajwe undi muti ugiye kuvugutirwa ikibazo cy’ibirombe bihitana ubuzima bwa bamwe mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iravuga ko igiye kujya ikora ubugenzuzi buhoraho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo hakumirwe impanuka z’ibirombe bigwira abukoramo, bamwe bakahasiga ubuzima.

Mu bihe byashize kugeza n’ubu hirya no hino mu Gihugu hakomeje kumvikana impanuka z’ibirombe bigwira abantu, bamwe bakitaba Imana, abandi bagakomereka.

Mu Karere Ka Nyamasheke abasore babiri baherutse kugwirwa n’ikirombe barapfa, ndetse no mu byumweru bibiri bishize mu Karere ka Kamonyi, ikirombe cyahejeje umwuka abantu 15, batanu muri bo bahita bitaba Imana, abandi bajyanwa mu bitaro barembye.

Izi mpanuka ziyongera ku zindi nyinshi zirimo iyagarutsweho cyane yabaye umwaka ushize y’abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse bakaza kubura burundu, hagafatwa icyemezo cyo guhagarika kubashakisha.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof. Bayisenge Jeanette avuga ko iyi Minisiteri ayoboye igiye gukora ubugenzuzi buhoraho mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, kugira ngo harebwe niba ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa kinyamwuga.

Ati “kuko ibigomba kwitabwaho n’abakoresha birazwi kuko dufite amategeko, amabwiriza abisobanura neza ibyo umukoresha agomba kuba yujuje icyo dukora kimwe n’izindi nzego dufatanyije dukora ubugenzuzi buhoraho kugira ngo twongere turebe aho ibyo byubahirizwa aho bitubahirizwa nabwo hagafatwa ingamba.”

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) kivuga ko mu myaka itanu ishize impanuka ziturutse ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro akorwa mu buryo butemewe, zishe abantu 429, bukomeretsa abagera kuri 272.

Mu mwaka wa 2018 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bwahitanye abantu 60, mu 2019 buhitana abantu 84, muri 2020 buhitana 71, muri 2021 bwica 61, mu gihe muri 2022 bwishe 61.

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 4 =

Previous Post

Iyaba twashobora gukora byinshi n’ahandi- Perezida Kagame afungura inyubako ya Radiant yatwaye Miliyari 22Frw

Next Post

Kayonza: Igipimo cy’umusemburo kidasanzwe cyasanzwe mu muyobozi witabiriye inama yaganjijwe n’agasembuye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Igipimo cy’umusemburo kidasanzwe cyasanzwe mu muyobozi witabiriye inama yaganjijwe n’agasembuye

Kayonza: Igipimo cy’umusemburo kidasanzwe cyasanzwe mu muyobozi witabiriye inama yaganjijwe n’agasembuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.