Polisi ya Uganda yatangaje ko hamaze kumenyekana abantu 20 bahitanywe n’impanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Victoria, inavuga igishobora kuba cyayiteye.
Ubu bwato bwari butwaye abantu 34 ubwo bwakoraga iyi mpanuka, ariko icyenda muri bo akaba ari bo bashoboye kurohorwa.
Polisi yo muri iki Gihugu, yavuze ko iyo mpanuka yatewe n’uko ubwato bwari bwarengeje urugero rw’ibyo bwagombaga gutwara ndetse n’ikirere kibi.
Inzego z’umutekano zikomeje ibikorwa by’ubutabazi hakomeza gushaka ababuriwe irengero.
Muri 2020 nabwo ubwato bwakoreye impanuka mu Kiyaga cya Albert ku mupaka wa Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ihitana abagera kuri 26.
Abandi bantu benshi baguye mu mpanuka y’ubwato bwari butwaye abagera ku 100 ubwo bari mu birori byo mu bwato hafi y’umurwa Mukuru wa Uganda, Kampala.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10