Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hatanzwe icyifuzo gishobora kuzana izindi mpinduka zikomeye mu Gikombe gikurikirwa na benshi ku Isi

radiotv10by radiotv10
14/03/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hatanzwe icyifuzo gishobora kuzana izindi mpinduka zikomeye mu Gikombe gikurikirwa na benshi ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Umubare w’Ibihugu bizitabira Igikombe cy’Isi cya 2030 ushobora kwiyongeraho Ibihugu birenga 10, nyuma yuko n’ubundi wiyongereyeho ibindi nkabyo.

Iki Gikombe cy’Isi cya 2030 kizabera mu Bihugu bitandatu biri ku Migabane 3 itandukanye, ari byo Argentina, Uruguay, Paraguay, Morocco, Portugal na Espagne, ubwo hazaba hizihizwa imyaka 100 iki Gikombe kimaze gikinwa.

Umunyamuryango mu Nama Njyanama ya FIFA, ubwo iyi nama yari irimo igana ku musozo, yatanze iki gitekerezo ko umubare w’Ibihugu bizitabira iki Gikombe cy’Isi, wakwiyongera, bituma hafatwa umwanzuro ko ikigitekerezo kizigwaho ubutaha, ubundi hakarebwa niba bishoboka ko amakipe yava kuri 48 akagera kuri 64.

Impamvu ibi Bihugu byatoranyijwe kuzakira iki Gikombe cy’Isi, buri Gihugu gifite umwihariko,aho nka Uruguay ari cyo cya mbere cyacyakiriye, Argentine yo yatsindiwe ku mukino wa nyuma, na ho muri Paraguay niho haba Icyicaro Gikuru cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri America y’Epfo.

Umukino ufungura iki Gikombe uzakinirwa muri Estádio Centenário y’i Montevideo yakiniweho umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi mu 1930.

Nyuma y’iyi mikino itatu, indi mikino izahita ikomereza muri Morocco, Portugal ndetse na Espagne. Bivuze ko Igikombe cy’Isi cya 2030 kigomba kuzabera ku Mugabane wa Afurika, uw’u Burayi ndetse no muri America y’Epfo.

Ibi ni ubwa mbere bizaba bibayeho mu mateka y’Igikombe cy’Isi, kandi ibi Bihugu uko ari bitandatu bizacyakira bizahita binahabwa itike yo kugikina.

Ibyo kongera amakipe azitabira Igikombe cy’Isi cya 2030, bije nyuma yuko n’ubundi FIFA iheruka kongera amakipe azitabira icya 2026, akaba yaravuye kuri 32 none kuri ubu akaba ari 48, mu gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.

Argentine ya Messi ni yo iheruka iki Gikombe

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − seventeen =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku masezerano yasinywe hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’icya Ethiopia

Next Post

MTN Rwanda records strong subscriber growth and a significant turnaround in profit in the last quarter of 2024

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
MTN Rwanda records strong subscriber growth and a significant turnaround in profit in the last quarter of 2024

MTN Rwanda records strong subscriber growth and a significant turnaround in profit in the last quarter of 2024

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.