Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatanzwe icyizere cyo korohereza abivuza amaso bararushaho kwiyongera mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
04/11/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hatanzwe icyizere cyo korohereza abivuza amaso bararushaho kwiyongera mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umushinga OneSight ufatanya na Leta y’u Rwanda mu buvuzi bw’amaso, uvuga ko uri gukora ubuvugizi kugira ngo serivisi z’ubu buvuzi zose zijye ziboneka hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza bwa Sutuelle de Santé.

Ibi byatangajwe ubwo uyu muryango wari uri ku Bitaro bya Nyarugenge, aho ukomeje kwegereza Abaturarwanda serivisi z’ubuvuzi bw’amaso.

Tuzinde Vincent uyobora uwo mushinga mu Rwanda; avuga ko izi serivisi zikomeje gukenerwa na benshi, ari na yo mpamvu bifuje kuzibegereza, gusa ngo ntibihagije ahubwo zigomba no guhenduka.

Yagize ati “Turashaka ko umuturage yajya ajya muri serivisi y’amaso ariko bikamutwara umunsi umwe. Wa muturage wavaga i Rusizi akaza i Kabgayi cyangwa i Kigali aje kwivuza amaso; umwihariko ni uko ubu ngubu iyo agiye mu bitaro bya Rusizi; yaba Gihundwe na Nyamasheke aravurwa kuko ari ho atuye.”

Avuga ko hari ibigihenze muri ubu buvuzi ariko ko hari ikiri gukorwa. Ati “Kubera ko indorerwamo itari kuri mituweli, ariko dukorana na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo bazihabwe ku giciro gito, ariko turasaba ko nacyo kirushaho kugabanuka.”

Habimana Innocent, umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe guhuza ibikorwa bya serivisi z’ubuvuzi bw’amaso ku rwego rw’igihugu, avuga koko igicirizo cy’ubuvuzi bw’amaso kikiri hejuru, ariko ko kubera ubwisungane mu kwivuza bigenda bigabanuka.

Ati “Leta y’u Rwanda impamvu yashyizeho ubwisungane rusange bwo kwivuza; ni ukugira ngo umuturage abashe kubona serivisi mu buryo bworoshye, nubuvuzi bw’amaso ntabwo bwasigaye inyuma.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza avuga ko abayobozi mu nzego z’ibanze bafite inshingano zo guhindura imyumvire y’abaturage ku burwayi bw’amaso.

Ati “Bamwe bafatwa n’umutwe bakabyitiranya ko ari umutwe usanzwe. Utukuye amaso akavuga ko n’ubundi n’abantu b’iwabo bose bagira amaso atukuye, ugasanga ibyo ntibabizi kandi ari uburwayi, bikazagera ubwo umuntu atakaza ubushobozi bwo kubona, bakajya kwivuza byararenze igaruriro. Ni yo mpamvu ubukangurambaga turabukomeza.”

Imibare y’Ibitaro bya nyarugege igaragaza ko kuva byatangira gukora bimaze kwakira abaturage 972 bivuza amaso kandi bose baravuwe.

David NZABONIMPA
RADIOTV10 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + eighteen =

Previous Post

Urubanza ruvugwamo amarozi rw’abakozi ba APR rwendaga gosomwa rwafashweho icyemezo kirusubiza bushya

Next Post

Abaturage bafatanye umusore udupfunyika tw’urumogi bahita bamwereka aho akwiye kujya

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abaturage bafatanye umusore udupfunyika tw’urumogi bahita bamwereka aho akwiye kujya

Abaturage bafatanye umusore udupfunyika tw’urumogi bahita bamwereka aho akwiye kujya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.