Thursday, November 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatanzwe miliyoni 120Frw yo kugoboka Congo nyuma y’imyuzure yagize ingaruka ku barenga 330

radiotv10by radiotv10
12/01/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Hatanzwe miliyoni 120Frw yo kugoboka Congo nyuma y’imyuzure yagize ingaruka ku barenga 330
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatanze ibihumbi 100 USD (arenga Miliyoni 120 Frw) yo gufasha abagizweho ingaruka n’inkangu n’imyuzuye yatewe n’imvura imaze iminsi mu bice binyuranye muri Congo Brazzaville.

OMS iragira iti “Umwuzure ukabije wangije ibintu byinshi muri Congo, aho ibice 9 mu bice 12 bigize iki Gihugu byibasiwe n’imyuzure.” 

Imvura nyinshi kandi mbi yaguye muri Congo Brazzaville yagize ingaruka ku baturage barenga ibihumbi 336, wangiza amavuriro arenga 30 ndetse inatwara ubutaka bungana hegitari zirenga 2 200.

Congo Brazzaville na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baturanye bamaze iminsi bibasiwe n’umwuzure ukabije nyuma y’imvura nyinshi imaze iminsi igwa igatuma umugezi wa Congo wuzura cyane umena mu baturage ibintu bitaherukaga kubaho kuva mu mwaka wa mu 1961.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, umwuzure wahitanye abantu barenga 300, usiga abarenga ibihumbi 300 badafite aho kwegeka umusaya.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Ibyo Minisitiri yasobanuriye Abadepite ku kibazo abaturage bamaranye imyaka 40 ntibyabanyuze

Next Post

Perezida Kagame yageze muri Zanzibar

Related Posts

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

by radiotv10
20/11/2025
0

Abantu 19 baguye mu gitero gikomeye cyagabwe n’indege z’Abarusiya ku nyubako z’amacumbi y’abaturage mu mujyi wa Ternopil, mu burengerazuba bwa...

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

by radiotv10
19/11/2025
0

Ababyeyi b’abakobwa 25 bashimuswe bakuwe ku ishuri muri Nigeria, baracyari mu gihirahiro, bategereje amakuru ku buzima bw’abana babo nyuma y’igitero...

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

by radiotv10
19/11/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ubwo yakiraga ku meza Igikomangoma cy’Ubwami bwa Saudi Arabia, wari kumwe...

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

by radiotv10
19/11/2025
0

Eswatini yabaye Igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye umuti wa Lenacapavir, ukora nk'urukingo rurinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA, rutangwa...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

by radiotv10
18/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bitangaje kubona Umuganga Dr Denis Mukwege wanahawe igihembo cy’amahoro ‘Nobel’ yamagana...

IZIHERUKA

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga
MU RWANDA

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

by radiotv10
20/11/2025
0

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

20/11/2025
Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

20/11/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yavugiye Aba-Rayon ikibari ku mutima

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yavugiye Aba-Rayon ikibari ku mutima

20/11/2025
23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

20/11/2025
Saving culture: Why it matters and how it benefits us all

Saving culture: Why it matters and how it benefits us all

20/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yageze muri Zanzibar

Perezida Kagame yageze muri Zanzibar

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Igitero rurangiza cy’u Burusiya kuri Ukraine cyateje impagarara

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.