Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo bwite, no gushaka amafaranga mu nzira zitemewe, rugasaba abantu kubigenzurana ubushishozi.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’uru Rwego “rumenyesha abaturage ko hari abantu bavuga ko bahagariye urwo rwego cyangwa biyitirira gukora ibikorwa by’imenyekanisha byamamaza ikirango cy’ubukerarugendo Visit Rwanda, bagamije inyungu zabo bwite cyangwa amafaranga mu buryo butemewe.”
RDB iributsa ko itishyuza serivisi cyangwa amakuru binyuze ku bantu ku giti cyabo, abahuza, cyangwa ibigo bitabiftiye uburenganzira.
Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Ibikorwa byose bya RDB hamwe n’imenyekanisha ryabyo binyuzwa mu miyoboro n’imbuga nkoranyambaga za RDB, kandi amafaranga ayo ari yo yose asabwa kuri serivisi atangwa binyuze mu buryo bugenwa n’Urwego RDB.”
Uru rwego rwasabye abaturage kugenzura umwirondoro n’ukuri kw’ibitangazwa n’abiyitirira RDB, gutunga agatoki ku bakekwa biciye ku guhamagara telefoni, kohereza email cyangwa ubutumwa buteye amakenga ku Rwego rwa RDB cyangwa inzego z’umutekano zibishinzwe.

RADIOTV10








