Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatanzwe umucyo ku byashimishije Abanyarwanda bikaba bimaze amezi abiri bitarakorwa

radiotv10by radiotv10
05/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
2
Hatanzwe umucyo ku byashimishije Abanyarwanda bikaba bimaze amezi abiri bitarakorwa
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bavuga ko bavuga amezi abiri n’igice yihiritse Guverinoma ibizeje gukuraho ikiguzi cya bimwe mu byangombwa bitangwa n’inzego z’ibanze, ariko bagatangazwa n’uko bagicibwa amafaranga igihe bagiye kubisaba. Hasobanuwe impamvu ibi bitarashyirwa mu bikorwa.

Amezi abiri n’igice birihiritse, Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko yemeje igabanywa n’ikurwaho ry’imwe mu misoro n’ikiguzi cy’ibyangombwa bikenerwa n’abaturage kuri serivisi zitangwa na Leta.

Icyo gihe Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yavuze ko usibye ku misoro y’ibicuruzwa n’umutungo utimukanwa, Guverinoma yemeje ko n’amafaranga yacibwaga abaturage bagiye guhererekanya umutungo utimukanwa ndetse n’ay’ibyangombwa byatangwaga n’inzego z’ibanze birimo icyemezo cy’ubutaka, kwandikisha ubutaka, icyemzo cy’amavuko, icyangombwa cyo gusana inzu n’ibindi nkabyo, byose azakurwaho.

Abaturage bavuga ko bakimara kubyumva bari bizeye ko bigiye kwihutishwa na bo bagaturwa umuzigo w’ikiguzi kiremereye kuri izi serivisi, ariko ngo batangazwa n’uko bakijya kuzisaba bakazishyuzwa.

Kayijamahe Erneste yagize ati “N’ubu guhererekanya ubutaka biracyasaba amafaranga ibihumbi 30 birenga kandi n’ubundi ni yo bacaga, gusaba icyangombwa cyo gusimbuza indangamuntu nabyo biracyari icya tanu [1 500 Frw].”

Mukamana Daphrose we ati “Njye nta mpinduka ndabona, birakishyuzwa rwose, kandi nk’umuntu udafite ubushobozi bwo kubona ayo mafaranga usanga atabona serivisi, rero nk’uko babitubwiye nibabikore cyangwa se batubwire ko byanze tubimenye.”

Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe, yavuze ko ibyahise bikurikizwa ari ibijyanye n’umusoro ku ifu y’ibigori n’umuceri kuko byihutirwaga, ariko ibindi byo bigomba guca imbere y’Inteko Ishingamategeko ikabyemeza.

Yagize ati “Ubundi iyo Guverinoma imaze gufata ibyemezo nk’ibi, bihita byohorezwa mu Nteko ikabiganiraho, cyereka ibyihutirwa ni byo dusaba ko bihita bishyirwa mu bikrowa, urugero nk’uyu musoro w’ibiribwa wo birahita bikurkizwa kuko abaturage barabikeneye cyane.”

Nyuma y’amezi abiri avuze ibi, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza avuga ko Abadepite babigejejweho ariko ngo basanze hari ibindi bitegerejwe kandi ngo ntabwo bemerewe kubicishaho cyereka babisabwe na Minisitiri w’Intebe.

Ati “Twarabibonye babitugejejeho ariko bisanga hari ibindi nabyo bitegereje kuganirwaho. Ubwo rero twahereye kuri ibyo bihasanzwe kuko buriya tugomba kubikurikiranya uko byagiye biza, cyereka iyo Minisitiri w’Intebe adusabye ko duhita tubikoraho kuko byihutirwa, ariko n’ibyo bindi nabyo vuba turabiganiraho kuko bigiye kugerwaho.”

Umunsi byamaze kuganirwaho n’Inteko Ishinga Amategeko, biteganyijwe ko izo mpinduka zizabanza no gushyikirizwa Umukuru w’Igihugu bikajya mu iteka rya Perezida.

Abaturage basaba ko igihe ibyemezo nk’ibi bifashwe, bikwiye kujya byihutishwa bigahita bishyirwa mu bikorwa kuko hari ibikunze kuvugwa gutya bagategereza ko bizubahirizwa bagaheba.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Comments 2

  1. Kennedy says:
    3 years ago

    Ibitihutirwa nibihe Uzi gusembera knd ufite ubutaka utemerewe kubwubaka cg kuba munzu yenda kukugeraho knd ubutaka ninzu byose aribyawe wiguriye ariko kuki mutima abaturage babangamirwa nimiyoborere ubuse niba umuntu asabwa amafaranga kuri burikintu cyose agiye gukora kumutungo yitirirwa ko aruwe ariko akawukoramo ibyabandi bashaka ubwo ubwo uburenganzira kubyawe nubuhe nyakubaho perezida Paul Kagame ahora abuza abayobozi kwiga kuburyo Leta yabona amafaranga ariko itabangamiye abaturage ark abandi bayobozi ntibabyumva ibyobintu rero rwose birabangamye hhhhh ibaze iyo umuturage arindira ko abadepite bemezako ahomba kwemererwa gusana icumbirye koko nkibyo biba bitwayiki Leta

    Reply
  2. Charles says:
    3 years ago

    Ndashima ko TV10 yabikurikiranye nanjye nari maze iminsi mbyibaza. Gusa ntabwo byunvikana ukuntu umwanzuro wafashwe mu nama ya cabinet meeting umara aya mezi yose. Byihutishwe naho ubundi imyanzuro yajya idindizwa na procedures!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 10 =

Previous Post

Imibereho ya Perezida Kagame yafasha buri wese kutagira aho ahurira na ‘stress’

Next Post

DRC: Abasirikare ba EAC bashotowe n’abaturage bitunguranye nabo babakorera ibyo batari biteguye

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Abasirikare ba EAC bashotowe n’abaturage bitunguranye nabo babakorera ibyo batari biteguye

DRC: Abasirikare ba EAC bashotowe n'abaturage bitunguranye nabo babakorera ibyo batari biteguye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.