Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatanzwe umucyo ku byiswe amahirwe adasanzwe ku banyeshuri batabashije kujya ku mashuri

radiotv10by radiotv10
04/01/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hatanzwe umucyo ku byiswe amahirwe adasanzwe ku banyeshuri batabashije kujya ku mashuri
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko hari amakuru ari gukusanywa y’abanyeshuri batabashije kujya kwiga, iboneraho kunyomoza ibyari byatangajwe ko ibi bigamije gufasha kohereza abanyeshuri mu bigo boherejwemo ariko ntibabashe kujyayo kubera ubukene.

Hari amakuru yari ari gucicikana ko hari amahirwe ategereje abanyeshuri batsinze ibizamini bya leta bakoherezwa mu bigo by’amashuri ariko ntibabashe kujyayo kubera ubukene.

Aya makuru yakwirakwijwe hifashishijwe itangazo byavugwaga ko ari irya Minisitiri w’Uburezi ryo kumenyesha Abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe Imibereho myiza y’Abaturage gukora raporo y’abo banyeshuri.

Iri tangazo ryanagaragazaga imbonerahamwe igomba kwifashishwa mu gukusanya amakuru y’abo banyeshyri kugira ngo bazafashwe kujyanwa ku mashuri.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize hanze itangazo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023 rivuga ko igikorwa cyo gukusanya amakuru y’abanyeshuri batagiye kwiga, kiri gukorwa koko, ariko ko bitagamije kubabafasha kubohereza mu mashuri.

Mu gika cya kabiri cy’iri tangazo, rigira riti “Minisiteri iboneyeho kunyomoza amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko aya makuru akusanywa agamije kohereza abataragiye ku ishuri, mu bigo by’ishuri bibacumbikira.”

Iri tangazo rivuga ko iri genzura rimaze igihe rikorwa n’inzego z’ibanze ku banyeshuri bose “n’abari batsinze ibizamini bya Leta batabonye ubushobozi bwo gukomeza amashuri mu bigo bibacumbikira, mu rwego rwo kubafasha kubona nibura uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.”

Iyi Minisiteri yasoje isaba ababyeyi n’abandi baturage bose gutanga amakuru ku buyobozi mu gihe hari umwana bazi utajya ku ishuri kugira ngo afashwe kwiga nk’abandi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 3 =

Previous Post

Gen. Muhoozi yagize icyo avuga ku by’u Rwanda na DRCongo

Next Post

Iby’uwavugaga ko ari we muremure ku Isi byasubiwemo

Related Posts

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

Mu irushanwa ry'imibare, hahembwe abanyeshuri, abarimu n'ibigo by'amashuri, bitwaye neza mu Gihugu hose, aho Ishuri ryabaye irya Mbere ari École...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

IZIHERUKA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare
MU RWANDA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’uwavugaga ko ari we muremure ku Isi byasubiwemo

Iby’uwavugaga ko ari we muremure ku Isi byasubiwemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.