Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko hari amakuru ari gukusanywa y’abanyeshuri batabashije kujya kwiga, iboneraho kunyomoza ibyari byatangajwe ko ibi bigamije gufasha kohereza abanyeshuri mu bigo boherejwemo ariko ntibabashe kujyayo kubera ubukene.
Hari amakuru yari ari gucicikana ko hari amahirwe ategereje abanyeshuri batsinze ibizamini bya leta bakoherezwa mu bigo by’amashuri ariko ntibabashe kujyayo kubera ubukene.
Aya makuru yakwirakwijwe hifashishijwe itangazo byavugwaga ko ari irya Minisitiri w’Uburezi ryo kumenyesha Abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe Imibereho myiza y’Abaturage gukora raporo y’abo banyeshuri.
Iri tangazo ryanagaragazaga imbonerahamwe igomba kwifashishwa mu gukusanya amakuru y’abo banyeshyri kugira ngo bazafashwe kujyanwa ku mashuri.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize hanze itangazo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023 rivuga ko igikorwa cyo gukusanya amakuru y’abanyeshuri batagiye kwiga, kiri gukorwa koko, ariko ko bitagamije kubabafasha kubohereza mu mashuri.
Mu gika cya kabiri cy’iri tangazo, rigira riti “Minisiteri iboneyeho kunyomoza amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko aya makuru akusanywa agamije kohereza abataragiye ku ishuri, mu bigo by’ishuri bibacumbikira.”
Iri tangazo rivuga ko iri genzura rimaze igihe rikorwa n’inzego z’ibanze ku banyeshuri bose “n’abari batsinze ibizamini bya Leta batabonye ubushobozi bwo gukomeza amashuri mu bigo bibacumbikira, mu rwego rwo kubafasha kubona nibura uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.”
Iyi Minisiteri yasoje isaba ababyeyi n’abandi baturage bose gutanga amakuru ku buyobozi mu gihe hari umwana bazi utajya ku ishuri kugira ngo afashwe kwiga nk’abandi.
RADIOTV10