Nyuma y’uko bivuzwe ko hari abacuruzi b’imyaka bo mu Karere ka Muhanga basabwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro, kujya batanga nimero y’icyangombwa cy’ubutaka bwahinzweho imyaka barangura, iki kigo cyavuze ko aya mabwiriza atigeze abaho.
Ikinyamakuru TV1 giherutse gutambukije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zacyo, buvuga iby’iki kibazo cyavugwaga n’abacuruzi b’imyaka bo mu Karere ka Muhanga.
Ubu butumwa bwavugaga ko aba bacuruzi “binubira abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro RRA muri ako karere bategetse abayirangura kujya batanga nomero y’icyangombwa cy’ubutaka iyo myaka isaruwemo mbere yo kuyigurisha.”
Mu gusubiza ubu butumwa bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, iki Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro RRA, cyavuze ko “aya mabwiriza avugwa muri iyi nkuru ntiyabayeho.”
RRA yakomeje igira iti “Icyakora muri Werurwe 2021, abakusanya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi bagamije kuwucuruza kandi amafaranga bawutanzeho bazakenera kuyakura mu musaruro usoreshwa koperative, inganda, abacuruzi b’imyaka cyangwa amatungo, hoteli na resitora, bagaragaje impungenge zo kubura inyemezabuguzi za EBM zabafasha kubona ibyatunze umwuga byemewe.”
Iki Kigo gikomeza kivuga ko “mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, RRA yemereye abo bacuruzi kujya bandika mu gitabo imyirondoro y’umuhinzi cyangwa umworozi wabagemuriye umusaruro we, kugira ngo ibyanditswe muri icyo gitabo bizabafashe kumenya ingano y’ibyatunze umwuga bivanwa mu musaruro usoreshwa ndetse na RRA ibyifashishe mu gihe cy’igenzura bibaye ngombwa.”
RADIOTV10
Bitewe nuko abarangura imyaka akenshi bayirangura ku ma cooperative byaba byiza cooperative arizo zifashe umwirondoro w’umuhinzi,ahokuba umucuruzi,ahubwo ikibazo kikaza kubona umwirondoro w’umuhinzi ujyana umusaruro we mumasoko ariko cg amatungo mumasoko