Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatanzwe umucyo ku byumvikana nk’ibishya mu bucuruzi byatumye bamwe bazamura amajwi

radiotv10by radiotv10
01/01/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Hatanzwe umucyo ku byumvikana nk’ibishya mu bucuruzi byatumye bamwe bazamura amajwi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko bivuzwe ko hari abacuruzi b’imyaka bo mu Karere ka Muhanga basabwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro, kujya batanga nimero y’icyangombwa cy’ubutaka bwahinzweho imyaka barangura, iki kigo cyavuze ko aya mabwiriza atigeze abaho.

Ikinyamakuru TV1 giherutse gutambukije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zacyo, buvuga iby’iki kibazo cyavugwaga n’abacuruzi b’imyaka bo mu Karere ka Muhanga.

Ubu butumwa bwavugaga ko aba bacuruzi “binubira abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro RRA muri ako karere bategetse abayirangura kujya batanga nomero y’icyangombwa cy’ubutaka iyo myaka isaruwemo mbere yo kuyigurisha.”

Mu gusubiza ubu butumwa bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, iki Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro RRA, cyavuze ko “aya mabwiriza avugwa muri iyi nkuru ntiyabayeho.”

RRA yakomeje igira iti “Icyakora muri Werurwe 2021, abakusanya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi bagamije kuwucuruza kandi amafaranga bawutanzeho bazakenera kuyakura mu musaruro usoreshwa koperative, inganda, abacuruzi b’imyaka cyangwa amatungo, hoteli na resitora, bagaragaje impungenge zo kubura inyemezabuguzi za EBM zabafasha kubona ibyatunze umwuga byemewe.”

Iki Kigo gikomeza kivuga ko “mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, RRA yemereye abo bacuruzi kujya bandika mu gitabo imyirondoro y’umuhinzi cyangwa umworozi wabagemuriye umusaruro we, kugira ngo ibyanditswe muri icyo gitabo bizabafashe kumenya ingano y’ibyatunze umwuga bivanwa mu musaruro usoreshwa ndetse na RRA ibyifashishe mu gihe cy’igenzura bibaye ngombwa.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. ndungutse says:
    2 years ago

    Bitewe nuko abarangura imyaka akenshi bayirangura ku ma cooperative byaba byiza cooperative arizo zifashe umwirondoro w’umuhinzi,ahokuba umucuruzi,ahubwo ikibazo kikaza kubona umwirondoro w’umuhinzi ujyana umusaruro we mumasoko ariko cg amatungo mumasoko

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − sixteen =

Previous Post

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwakwihanganira kuvugwa nabi ariko rutakwihanganira icyaruhungabanya

Next Post

IFOTO: Karegeya washinze ‘Ibere rya Bigowe’ yishimiye guhura n’imfura ya Perezida Kagame

Related Posts

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

IZIHERUKA

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba
MU RWANDA

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Karegeya washinze ‘Ibere rya Bigowe’ yishimiye guhura n’imfura ya Perezida Kagame

IFOTO: Karegeya washinze 'Ibere rya Bigowe' yishimiye guhura n’imfura ya Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.