Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko mu biganiro byayihuje n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo ku rwego rw’Abaminisitiri, bitigeze bigira icyo bigeraho mu kuba DRC yaganira n’umutwe wa M23, ndetse ko iki Gihugu gikomeje gukomera ku migambi yacyo mibisha iteye impungenge umutekano w’u Rwanda.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024 nyuma yuko ibiganiro byagombaga guhuza Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi, bihagaritswe ku munota wa nyuma.
Ni mu gihe ku wa Gatandatu, ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi bari bongeye guhurira i Luanda muri Angola, aho byavugwaga ko bagiye gutegura inama y’Abakuru b’Ibihugu yari iteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, rivuga ko “Mu nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yabayere i Luanda ku ya 14 Ukuboza 2024, ntihigeze hagerwa ku mwanzuro w’ubwumvikane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku bushake bwo kuba habaho ibiganiro n’Umutwe w’Abanyekongo M23, mu gushaka umuti ushingiye ku nzira za politiki mu bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.”
Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko kutagera kuri ubu bwumvikane, bishingiye ku myitwarire mibi y’abategetsi ba Congo, “barimo Perezida ubwe, bakomeje gutsimbarara ku migambi yo gushaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse no kuba ubutegetsi bw’iki Gihugu bukomeje kohereza ingabo n’abarwanyi mu burasirazuba bwa DRC zirimo FARC, abacancuro b’Abanyaburayi, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR.”
Guverinoma y’u Rwanda igakomeza igira iti “Rero hari ibibazo bikomeye bigomba kubanza gukemurwa birimo ibya FDLR birimo amacenga akomeje kugenda arenzwaho muri iki kibazo.”
U Rwanda ruvuga ko gusubika iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu, bitanga umwanya wo kuba habaho ibiganiro byasabwe na Perezida João Lourenço wa Angola usanzwe ari umuhuza hagati y’u Rwanda na DRC, ndetse na Uhuru Kenyatta wahawe inshingano z’ubuhuza hagati ya M23 na DRC.
Guverinoma y’u Rwanda yasoje ivuga ko hari ingamba zigomba kubanza gufatwa na DRC ubwayo idakomeje kwitwaza u Rwanda irugerekaho ibibazo byayo, icyakora ko iki Gihugu kizakomeza kugira ubushake bwo kuba habaho ibiganiro byatuma haboneka umuti w’ibibazo.
RADIOTV10