Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku cyatumye hasubikwa ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
16/12/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAKURU AGEZWEHO: U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku biganiro bigiye guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko mu biganiro byayihuje n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo ku rwego rw’Abaminisitiri, bitigeze bigira icyo bigeraho mu kuba DRC yaganira n’umutwe wa M23, ndetse ko iki Gihugu gikomeje gukomera ku migambi yacyo mibisha iteye impungenge umutekano w’u Rwanda.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024 nyuma yuko ibiganiro byagombaga guhuza Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi, bihagaritswe ku munota wa nyuma.

Ni mu gihe ku wa Gatandatu, ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi bari bongeye guhurira i Luanda muri Angola, aho byavugwaga ko bagiye gutegura inama y’Abakuru b’Ibihugu yari iteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, rivuga ko “Mu nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yabayere i Luanda ku ya 14 Ukuboza 2024, ntihigeze hagerwa ku mwanzuro w’ubwumvikane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku bushake bwo kuba habaho ibiganiro n’Umutwe w’Abanyekongo M23, mu gushaka umuti ushingiye ku nzira za politiki mu bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko kutagera kuri ubu bwumvikane, bishingiye ku myitwarire mibi y’abategetsi ba Congo, “barimo Perezida ubwe, bakomeje gutsimbarara ku migambi yo gushaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse no kuba ubutegetsi bw’iki Gihugu bukomeje kohereza ingabo n’abarwanyi mu burasirazuba bwa DRC zirimo FARC, abacancuro b’Abanyaburayi, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR.”

Guverinoma y’u Rwanda igakomeza igira iti “Rero hari ibibazo bikomeye bigomba kubanza gukemurwa birimo ibya FDLR birimo amacenga akomeje kugenda arenzwaho muri iki kibazo.”

U Rwanda ruvuga ko gusubika iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu, bitanga umwanya wo kuba habaho ibiganiro byasabwe na Perezida João Lourenço wa Angola usanzwe ari umuhuza hagati y’u Rwanda na DRC, ndetse na Uhuru Kenyatta wahawe inshingano z’ubuhuza hagati ya M23 na DRC.

Guverinoma y’u Rwanda yasoje ivuga ko hari ingamba zigomba kubanza gufatwa na DRC ubwayo idakomeje kwitwaza u Rwanda irugerekaho ibibazo byayo, icyakora ko iki Gihugu kizakomeza kugira ubushake bwo kuba habaho ibiganiro byatuma haboneka umuti w’ibibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + nineteen =

Previous Post

Menya ab’ingenzi b’amazina azwi bize mu Ishuri rya Gisirikare ryarangijemo Brian Kagame

Next Post

Harumvikana kudahuza hagati y’ubuyobozi n’abaturage bavuga ko bamaranye imyaka ibiri ikibazo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Harumvikana kudahuza hagati y’ubuyobozi n’abaturage bavuga ko bamaranye imyaka ibiri ikibazo

Harumvikana kudahuza hagati y’ubuyobozi n’abaturage bavuga ko bamaranye imyaka ibiri ikibazo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.