Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwahakanye ibyavugwaga ko inzego z’ibanze zanze gukurikirana ikibazo cy’umuturage wo mu Murenge wa Kayenzi watemaguriwe intsina na mugenzi we, ngo kuko atazihaye amafaranga.
Umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy ukunze gukora inkuru z’ibibazo biba byasakurishije benshi, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yari yagaragaje ikibazo cy’uyu muturage watemewe urutoki.
Mu butumwa bwanditswe na Ndahiro Valens Pappy, yagize ati “Sibomana Valens, umuturage utuye mu Murenge wa Kayenzi mu Kagari ka Kirwa mu Karere Kamonyi aratabaza Polisi y’u Rwanda na RIB nyuma yaho atemaguriwe urutoki na Ahobigeze.”
Uyu munyamakuru akomeza avuga ko uyu muturage “Yatakambiye ubuyobozi bukanga kugira icyo bukora ngo kuko atatanze akayoga mu z’Ibanze.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwemera ko iki kibazo cy’umuturage watemaguriwe intsina cyabayeho, ariko buhakana ibyo kuba ikibazo cye kitarakurikiranywe kubera kudatanga ruswa nk’uko byari byatangajwe n’umunyamakuru Ndahiro.
Mu butumwa busubiza ubwatanganzwe n’uyu munyamakuru, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, bwagize buti “Iki kibazo cyabaye ku Cyumweru nimugoroba, bimenyekana ku wa Mbere mu gitondo. Uwatemye insina z’uyu muturage ni se wabo bafitanye amakimbirane kandi yaratorotse aracyashakishwa.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bukomeza buvuga ko nyuma y’uko uwatemye isi ntsina za mugenzi we atorotse, nyiri ugukorerwa icyaha yatanze ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kandi ko uru Rwego rufatanyije na Polisi y’u Rwanda bari kugikurikirana no gushakisha uyu wakoze icyaha.
RADIOTV10