Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi abantu batandatu barimo babiri bakora mu rwego rw’Ubutabera n’abafatanyacyaha babo, barukirikiranyweho kwaka abantu amafaranga ngo babafungurize abantu babo.
Amakuru y’ifungwa ry’aba bantu, yatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024 mu butumwa rwatanze ku mbuga nkoranyambaga.
Uru rwego rwagize ruti “RIB yafunze Mwiseneza Jerome, Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, Mabondo Semahoro Victor, Umuhesha w’Inkiko ndetse n’abandi bafatanyacyaha babo bane (4).”
RIB ivuga ko aba batawe muri yombi “bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka abantu amafaranga ngo babafungurize abantu babo cyangwa ngo babunganire mu Nkiko ku byaha bakurikiranyweho.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko aba bantu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Gatunda na Nyagatare mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Uru rwego rwaboneyeho gushimira “baturage bakomeje kwanga kwishora mu bikorwa bya ruswa ahubwo bagatanga amakuru ku bayibasaba kugira ngo bakurikiranwe bahanwe.”
RADIOTV10