Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hategerejwe ibindi biganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine mu gihe urujiro rukomeje kuba rwinshi

radiotv10by radiotv10
02/06/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hategerejwe ibindi biganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine mu gihe urujiro rukomeje kuba rwinshi
Share on FacebookShare on Twitter

Abayobozi b’u Burusiya n’u Ukraine barongera guhurira mu mujyi wa Istanbul muri Turikiya mu cyiciro cya kabiri cy’ibiganiro bigamije amahoro, nubwo impande zombi zitarahuza ku bijyanye n’uburyo bwo kurangiza intambara, ndetse no guhagarika imirwano ikomeje gukara.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yasabye u Burusiya na Ukraine kuganira ku buryo bwo kurangiza intambara, ariko kugeza ubu ntibarabigeraho, ndetse America yakomeje kuburira ko ishobora gukuramo akayo karenge, mu gihe impande zombi zananirwa kumvikana ku masezerano y’amahoro.

Icyiciro cya mbere cy’ibiganiro cyabaye tariki 16 Gicurasi 2025 cyavuyemo guhererekanya imfungwa z’intambara hagati y’impande zombi, icyakora nta kimenyetso kiganisha ku mahoro zagaragaje, kuko impande zombi zakomeje kugaba ibitero bikomeye.

Igitero giheruka cyabaye kuri iki Cyumweru, aho Ukraine yagabye igitero gikomeye ku birindiro by’ingabo z’u Burusiya biherereye muri Siberia ndetse no ku bindi birindiro by’Ingabo, mu gihe Kremlin na yo yohereje indege nto zitagira abapilote (drones) 472 muri Ukraine, nk’uko igisirikare kirwanira mu kirere cya Ukraine cyabitangaje, ari na wo mubare munini wa drones zoherejwe muri Ukraine mu ijoro rimwe kuva intambara yatangira.

Nyuma yo gutuma isi yose itekereza niba Ukraine izitabira icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro, Perezida Volodymyr Zelenskiy yatangaje ko Minisitiri w’Ingabo Rustem Umerov ari we uza guhura n’abayobozi b’u Burusiya i Istanbul, mu gihe itsinda ry’u Burusiya riyoborwa n’umujyanama wa Kremlin, Vladimir Medinsky.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − thirteen =

Previous Post

Amakuru agezweho kuri dosiye y’abari ‘Major’ na ‘Captain’ bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Next Post

Ubutumwa RIB igenera Abanyarwanda ku byaha by’ubucuruzi bw’abantu byahinduye isura

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa RIB igenera Abanyarwanda ku byaha by’ubucuruzi bw’abantu byahinduye isura

Ubutumwa RIB igenera Abanyarwanda ku byaha by’ubucuruzi bw’abantu byahinduye isura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.