Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hatunguranye amakuru y’abakinnyi bagiye gukinira ikipe y’Igihugu ikomeye ku Isi

radiotv10by radiotv10
15/06/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hatunguranye amakuru y’abakinnyi bagiye gukinira ikipe y’Igihugu ikomeye ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Hugo Lloris w’imyaka 36, na Raphaël Varane w’imyaka 30, byitezwe ko bazagaragara mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa izitabira irushanwa ry’imikino Olympique ya 2024, mu gihe bari baherutse gusezera mu ikipe y’Igihugu.

Nubwo aba bakinnyi bari barasezeye mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2022, Hugo Lloris, umunyezamu wa Tottenham Hotspur, ndetse na Raphaël Varane, Myugariro wa Manchester United, biravugwa ko, kuri iyi nshuro, bashobora kongera kugaragara mu myenda y’ubururu, bakinira yambarwa n’ikipe y’Igihugu cyabo.

Amategeko y’imikino Olympique avuga ko umukinnyi wese, uri munsi y’imyaka 23, yakina muri iri rushanwa, ariko hakiyongeraho ko buri Gihugu gishobora guhamagara nibura abakinnyi 3 bafite cyangwa barengeje imyaka 23.

Rutahizamu wa Paris Saint Germain n’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Lottin Mbappe, w’imyaka 24, ni we mukinnyi uri kuvugwa cyane mu bazitabira imikino Olympique ya 2024 izabera i Paris mu Bufaransa.

Iyi mikino iba mu mpeshyi ntiba iri ku ngengabihe ya FIFA, ikaba iteganyijwe kuba hagati y’imikino y’igikombe cy’u Burayi cya 2024 izabera mu Budage n’intangiriro z’umwaka w’imikino wa 2024-2025.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ‘L’équipe’, aravuga ko Hugo Lloris ashaka kugaragara muri iri rushanwa kandi ko yaboneka igihe cyose u Bufaransa bwakenera Umunyezamu bukamuhamagara kandi ko na Raphaël Varane na we ashobora kuba yakwishimira guhamagarwa muri iyi mikino Olympique ya 2024.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Hafashwe abapasiteri bari barafungiranye abarwayi mu rusengero rudasanzwe babakorera ibitemewe

Next Post

Rubavu: Umwe mu biyise ‘Abuzukuru ba Shitani’ ibye ntibyamuramukiye neza

Related Posts

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe ya Rayon Sports bwemeje ko bwatandukanye n'Umutoza Wungirije, Haruna Ferouz ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma yuko bivuzwe ko...

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya...

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye yakiriye ikipe y’iki Gihugu nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika, ayigenera ibihembo binyuranye, birimo agashimwe...

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

by radiotv10
20/01/2026
0

Umukinnyi wa Real Madrid n'Ikipe y'Igihugu ya Maroc, Brahim Diaz wahushije penalitiki ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika, yanditse...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Umwe mu biyise ‘Abuzukuru ba Shitani’ ibye ntibyamuramukiye neza

Rubavu: Umwe mu biyise 'Abuzukuru ba Shitani' ibye ntibyamuramukiye neza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.