Ndagijimana Frodouard wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, akaza kwirukanwa bigakurikirwa n’impaka ndende, agasubizwa mu kazi agahabwa kuba Umujyanama wa Njyanama y’Akarere, yandikiwe n’Umuyobozi w’aka Karere byavuzwe ko bafitanye ibibazo, amusaba ibisobanuro ku makosa y’imyitwarire.
Ndagijimana Frodouard n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith baherutse kugarukwaho cyane, nyuma yuko uyu Muyobozi w’Akarere yasabwe inshuro zirenze ebyiri gusubiza mu kazi uyu wari Gitifu w’Umurenge, ariko akabera ibamba Komisiyo y’Igihugu y’Abakozi n’Umurimo, yabimusabaga.
Byagiye bivugwa ko aba bombi bashobora kuba bafitanye ibibazo, byatumaga uyu Muyobozi w’Akarere atifuza ko Ndagijimana Frodouard asubizwa mu kazi, ndetse hakaba n’abandi bavugaga ko hari imiziro yavugwaga kuri uyu wari Gitifu, itari gutuma akomeza kubera urugero abaturage.
Tariki 04 Ugushyingo 2024, uyu Ndagijimana Frodouard yahawe ibaruwa isubizwa mu kazi nyuma yo kwiyambaza Komisiyo y’Umurimo n’Abakozi, ariko kuri uwo munsi ahita ahabwa indi imumenyesha ko yasubijwe mu kazi ariko yahinduriwe inshingano, aho yari yagizwe Umujyanama wa Njyanama y’Akarere, bivuze ko yahawe kugira inama Umuyobozi w’Akarere batajya imbizi.
Ubu hagaragaye ibaruwa, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yahise yandikira Ndagijimana Frodouard amusaba ibisobanuro ku makosa y’imyitwaerire yagaragaje akiri Gitifu.
Iyi baruwa bigaraga ko yanditswe tariki 07 Ugushyingo nyuma y’iminsi ibiri gusa ahawe izi nshingano nshya, igaragaza impamvu ivuga ko ari “Gusabwa ibisobanuro mu nyandiko ku makosa y’imyitwarire akuvugwnho igihe wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo.”
Mukanyirigira Judith wabanje kugaragaza ingingo z’amategeko ashingiraho, yagize ati “Ndagusaba gutanga ibisobanuro ku makosa akurikira: Ikosa ryo gukoresha nabi ububasha wahawe ugategeka umukozi witwa UWIMANA Francoise, umukozi shinzwe irangamimerere na Notariya mu Murenge wa Mbogo guhindura amazina ya
MUSENGAYEZU Sankara akitwa USENGA Thomas Sankara, ntacyo ushingiyeho ubitewe gusa n’umubano wihariye wari ufitanye n’uwasabye serivisi ari we USENGA Thomas Sankara w’imyaka cumi n’itanu;
Kuba warakoresheje umwanya w’umurimo mu nyungu zawe bwite ugamije kunoza umubano wihariye wari ufitanye na USENGA Thomas Sankara.”
Umuyobozi w’Akarere agakomeza muri iyi baruwa agira ati “Urasabwa gutanga ibisobanuro mu nyandiko kuri ayo makosa mu gihe kitarenze iminsi itanu uhereye igihe uboneye iyi baruwa.”
Hari amakuru avuga ko nubwo uyu wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa yahawe kuba Umujyanama wa Meya batajya imbizi, badakorana neza.
RADIOTV10
Buriya ikigihugu cyacu ,harabantu bumvako bafatishije ,uyu mayor wa rulindo nawe arigukoresha ububasha afite munyungu ze bwite kugirango ahutaze umukozi , hari hakwiye gufatwa icyemezo gikwiye kumuyobozi uhoza umukozi kunkeke.
Ariko se da!!!
Nshimye Gitifu yarakoze amakosa.
Uyu mu mayor we, ko ndeba ari akasamutwe, harya we ubu arifuza iki!
Sinzi igihe yagereye murwanda,ariko mubigaragara ntago yarubagamo. Nta nubwo aho yabaga yakurikiranaga amakuru y’u Rwanda. Iyo ayakurikira, aba afite amakuru byibura make kumpanuro za Mzehe.
Ubu se akomeye kuruta BINAGWAHO???!!!
Nihitiraga.