Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kamwe ko mu Karere ka Nyagatare n’ushinzwe Umutekano muri ako Kagari, Dosiye y’ikirego baregwamo kwakira ruswa y’ibihumbi 100 Frw, yashyikirijwe Ubushinjacyaha, buvuga ko bayatse umuhinzi bamubwira ko ari ayo kugura Printer y’Akagari.
Amakuru dukesha Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, avuga ko dosiye y’aba bayobozi, yaregewe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare.
Ubushinjacyaha buvuga ko aba bayobozi bakiriye ruswa ingana n’ibihumbi 100 Frw, bayatse umuturage usanzwe agura ifumbire n’abaturage akayikoresha mu buhinzi arunze ifumbire hafi y’umuhanda.
Nyuma yuko arunze iyo fumbire hafi y’umuhanga, Ubuyobozi bw’Akagari bwamusabye kuyihavana kuko iteje umwanda.
Ubushinjacyaha bugira buti “Nyuma yo kuyihavana, Umunyamabanga Nshwingwabikorwa w’Akagari ari kumwe n’Ushinzwe Umutekano mu Kagari, baje kuhanyura nabwo bahagarika abakozi be bayirundaga mu isambu yari hafi aho.
Mu gucyemura icyo kibazo, uyu muturage yaciwe amafaranga ibihumbi ijana (100 000 Frw), mu rwego rwo kujijisha bayita ko ari umusanzu wa PSF ((Private Sector Federation) hamwe no kugura Printer y’akagari, nyamara bagamije kugira ngo abahe ayo mafaranga bamureke akomeze kujya akusanyiriza iyo fumbire aho nta nkomyi.”
Nyuma yuko uyu muturage yatswe ariya mafaranga, yamenyesheje inzego ko ari kwakwa ruswa, ndetse ushinzwe umutekano mu Kagari afatirwa mu cyuho ari kuyakira.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
ITEGEKO N°54/2018 RYO KU WA 13/08/2018 RYEREKEYE KURWANYA RUSWA
Ingingo ya 4: Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke
Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ibihano bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.
Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere n’icya 3 by’iyi ngingo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.
RADIOTV10