Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Havuzwe ibyo umuyobozi mu Ishuri ryisumbuye yakoreraga abanyeshuri b’abakobwa byatumye atabwa muri yombi

radiotv10by radiotv10
30/04/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Ushinzwe amasomo mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Kabgayi B mu Karere ka Muhanga, yatawe muri yombi, akurikiranyweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina akekwaho gukorera bamwe mu banyeshuri b’abakobwa, aho bivugwa ko hari abo yasambanyije, abandi akabasoma ku ngufu, n’abo yakabakabaga batabyumvikanyeho.

Uwatawe muri yombi, ni Mitsindo Gaëtan usanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri GS Kabgayi B, wafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mata 2025.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko uyu muyobozi muri iri shuri yatawe muri yombi, nyuma yuko bamwe mu bo yahohoteye batanze amakuru.

Bivugwa kandi ko bamwe mu bahohotewe n’uyu murezi, babimenyesheje ubuyobozi bw’ishuri, bukabimubazaho, na we akabyemera akanabisabira imbabazi, ariko ntibimenyeshwe inzego.

Umwe mu bavuga ko yakorewe ihohoterwa n’uyu Muyobozi ushinzwe amasomo miri iri shuri, yagize ati “Yatangiye kunkorakora arangundira, aransoma ku ngufu ndamwiyaka ndakaye.”

Uyu munyeshuri uvuga ko ubwo yakorerwaga ibi, yasohotse asa nk’uwahahamutse, yemeza ko yabimenyesheje ubuyobozi bw’iri shuri, ndetse akaba afite inyandiko yanditse amusaba imbabazi.

Amakuru yo guta muri yombi uyu Muyobozi ushinzwe amasomo muri GS Kabgayi B, yemejwe n’umuyobozi w’iri shuri Frère Nsabimana Jean Baptiste, wavuze ko abakozi ba RIB baje kuri iri shuri mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, bakamubwira ko bashaka uriya watawe muri yombi, bakamujyana, ariko ko atazi icyo bamujyaniye.

Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, na we yemeje ko uyu muyobozi ushinzwe amasomo muri GS Kabgayi B yatawe muri yombi, aho afunguye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

BREAKING: U Rwanda rwinjiye mu mikorenire n’indi kipe ikomeye ku Mugabane w’u Burayi

Next Post

Amakuru agezweho ku basirikare ba FARDC bahungiye kuri MONUSCO ubwo batsindwaga na M23

Related Posts

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

by radiotv10
11/07/2025
0

Itsinda ry’intumwa 18 ziturutse muri Uganda zoherejwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala, zasuye Polisi y’u Rwanda, zishima ikoranabuhanga ryifashishwa n’uru rwego...

IZIHERUKA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika
IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku basirikare ba FARDC bahungiye kuri MONUSCO ubwo batsindwaga na M23

Amakuru agezweho ku basirikare ba FARDC bahungiye kuri MONUSCO ubwo batsindwaga na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.