Imodoka yari ipakiye imyaka, yakoreye impanuka mu muhanda Muhanga-Kigali igeze Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, ubwo yagongaga izindi enye, na yo ikagwa igaramye mu muhanda, biteza umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda Kigali-Giticyinyoni wamaze amasaha agera muri atatu.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, yakozwe n’imodoka yo mu bwoko Toyota Dyna yavaga mu Karere ka Muhanga yerecyeza mu Mujyi wa Kigali, aho yari ipakiye ibishyimbo, byanamenetse mu muhanda rwagati ubwo yari imaze kugwa.
Umushoferi wari utwaye iyi modoka yakoreye impanuka ahitwa i Rubumba ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bivugwa ko ari we wakoze amakosa, ubwo yanyuraga ku bindi binyabiziga atarebye ko imbere mu muhanda hari ibinyabiziga bari kubisikana, akaza kugongamo imodoma enye.
Polisi y’u Rwanda, ivuga ko uyu mushoferi wari utwaye iyi modoka, yageze aha bita i Rubumba, yanyuze ku binyabiziga byari imbere ye, ari na bwo yahitaga agonga izo modoka zindi zari mu cyerekezo yavagamo zo zikaba zari mu mukono wazo.
Iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu barindwi (7) bari muri ibyo binyabiziga, aho batatu (3) muri bo bahise bajya kuvurirwa ku Bitaro bya Nyarugenge, mu gihe abandi bane (4) bagiye kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Gihara mu Karere ka Kamonyi.
Polisi y’u Rwanda yibukije abantu kubahiriza amategeko y’umuhanda, kandi bakirinda kunyuranaho mu gihe babona bashobora guteza ibyago.
Iyi mpanuka ibaye nyuma y’iminsi micye n’ubundi mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, habereye indi yakozwe n’imodoka y’Akarere ka Rusizi yari itwaye umurambo iwukuye mu Karere ka Gatsibo, na bwo yagonganye na Toyota Coaster nyuma yo kunyura ku bindi binyabiziga.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, ubwo yavugaga kuri iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Huye tariki 01 Mutarama 2025, yavuze ko na yo yatewe n’amakosa y’umushoferi wari utwaye iyi modoka y’Akarere ubwo yanyuraga ku bindi binyabiziga atareba imbere, agahita agonga Coaster.
Icyo gihe SP Emmanuel Kayigi yagize ati “Turongera kugira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda gukora inyuranaho ahatemewe kuko biteza impanuka, igihe cyose bakanagendera ku muvuduko wagenwe.”
RADIOTV10