• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Havuzwe umubare w’abakekwaho iterabwoba bafatiwe na Polisi Mpuzamahanga muri Afurika y’Iburasirazuba

radiotv10by radiotv10
28/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Havuzwe umubare w’abakekwaho iterabwoba bafatiwe na Polisi Mpuzamahanga muri Afurika y’Iburasirazuba
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi Mpuzamahanga (Interpol) yatangaje ko mu mezi abiri ashize gusa, hafashwe abantu 37 bakekwaho kuba mu mitwe y’iterabwoba irimo n’uwitita Leta ya Kisilamu, bafatiwe mu bice bintandukanye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025 n’Urwego rw’Ubuyobozi bwa Polisi Mpuzamahanga isanzwe ifite Icyicaro Gikuru mu Bufaransa.

Aba bantu bafashwe mu mezi y’Ugushyingo n’Ukuboza umwaka ushize wa 2024, mu bikorwa bihuriweho na Polisi Mpuzamahanga Interpol ndetse na Polisi ihuriweho ya Afurika Afripol.

Gushakisha no gufata aba bantu byabayeho nyuma yuko habayeho impungenge ko umutwe wiyita Leta ya Kisilamu ISIS ushobora kongera kwisuganya.

Polisi Mpuzamahanga, ivuga ko ibikorwa byo gushakisha abakekwaho kuba mu mitwe y’iterabwoba byakorewe muri Afurika, nyuma yuko hafashwe abantu 17 barimo babiri bakekwaho kuba abo muri uyu mutwe w’iterabwiba wa ISIS, bafatiwe mu Bihugu bya Kenya, n’undi ukekwaho kuba muri ISIS yo muri Mozambique wafatiwe muri Tanzania, mu gihe abandi bafatiwe muri DRC na Somalia.

Cyril Gout, umwe mu bayobozi bo muri Interpol, yagize ati “Kubera imiterere igoye ya Afurika y’Iburasirazuba, bitewe n’ibibazo bya Politiki ihuzagurika, ibibazo byo ku mipaka, ndetse n’ibibazo bishingiye ku bukungu, bikomeza gutuma haba ahantu h’ubwihisho ku bikorwa by’iterabwoba.”

Yakomeje avuga ko gufata bariya bantu ari umusaruro w’imikoranire hagati y’Ibihigu mu kurwanya iterabwoba, rikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 3 =

Previous Post

Hatangajwe impamvu Tshisekedi atitabira inama idasanzwe ya EAC yiga ku bibazo by’Igihugu cye

Next Post

Hategerejwe ijambo Tshisekedi ageza ku Banyekongo nyuma yo guhura n’abayobora Inzego zikomeye mu Gihugu

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Hategerejwe ijambo Tshisekedi ageza ku Banyekongo nyuma yo guhura n’abayobora Inzego zikomeye mu Gihugu

Hategerejwe ijambo Tshisekedi ageza ku Banyekongo nyuma yo guhura n’abayobora Inzego zikomeye mu Gihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.