Thursday, February 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hemejwe ifatwa ry’umugore wagaragaye akubitira umugabo inshyi n’umugeri imbere y’abantu muri Kigali

radiotv10by radiotv10
26/02/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamenye amakuru azatuma hafatwa umugore wagaragaye akubita inshyi umugabo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore uherutse kugaragara mu mashusho ari gukubitira umugabo we inshyi n’umugeri mu ruhame, byemejwe ko yafatiwe mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ubu akaba ari mu maboko y’uru rwego.

Uyu mugore aherutse kugaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru gishize, aho uyu mugore aba yuka inabi umugabo we anamukubita inshyi, ariko undi akamwihorera.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari yavuye mu rugo agiye mu kazi, ariko aho yari yagiye gukora bagahamagara umugore we bamubaza aho umugabo we aherereye kuko batari bamuciye iryera, akamushinja ko yahise yigira mu kabari no mu mikino y’amahirwe.

Mu magambo yavugwaga n’uyu mugore ubwo yakubitaga umugabo we, yagiraga ati “Wagiye mu kazi cyangwa ntabwo wagiyeyo? Biriwe bampamagara njye ndi nyoko, birirwa bahamagara?”

Nyuma y’isakara ry’aya mashusho, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yarivuze ko uru rwego rwamaze kumenya aho ruriya rugomo rwabereye, kandi ko uyu mugore ari gushakishwa.

Yari yagize ati “Turamufata, twamaze kumenya aho byabereye. Biriya byose bituruka ku businzi.”

Amakuru ahari ubu, yemeza ko uyu mugore yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gashyantare, ndetse ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera, nyuma yo gufatirwa mu Mudugudu wa Mulindi mu Kagari ka Cyaruzinge muri uyu Murenge wa Ndera.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko “Afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera. Ntabwo yari yagerageje guhunga ariko asa n’uwari wihishe kuko atajyaga ku mugaragaro yakuwe hafi y’urugo rwe.”

Nyuma y’ariya mashusho, hari andi uyu mugore yagaragayemo mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube avuga ko asaba imbabazi Abanyarwanda zo kuba yarubahutse umugabo we akamukubitira mu ruhame, aho avugamo ko bapfuye kuba umugabo we yarafashe amafaranga bagombaga kwishyura ubukode bw’inzu, akajya kuyatega mu mikino y’amahirwe.

CIP Gahonzire Wellars yemeje ko uyu mugore n’umugabo we bapfaga amakimbirane ashingiye ku micungire mibi y’umutungo, akagira inama abantu kwirinda kuyitwaza ngo bakore ibikorwa nka biriya.

Yagize ati “Kubona abantu b’ababyeyi barwanira mu ruhame kuriya ntibihuye n’umuco nyarwanda. Bashobora kugana inzego z’ubuyobozi zikabafasha baramutse bafite icyo bapfa.”

Mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube, uriya mugore avuga ko nyuma yuko hasakaye ariya mashusho, abantu benshi bamwanze, byumwihariko umuryango w’umugabo we wari watangiye no kumusaba ko batandukana, gusa akavuga ko abantu babanye neza muri iki gihe ari umugabo we n’umwana we.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Hamenyekanye Ibihugu bya mbere bya Afurika Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi agiye kugiriramo uruzinduko

Related Posts

Abarimo Barafinda n’umuhanzi Muchoma bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo

Abarimo Barafinda n’umuhanzi Muchoma bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo

by radiotv10
25/02/2026
0

Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma na Barafinda Sekikubo Fred na bagenzi babo baregwa ibyaha birimo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ashobora guteza...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Abanyarwanda baba mu mahanga bamazwe impungenge z’uburyo bazabona Indangamuntu Nkoranabuhanga

by radiotv10
25/02/2026
0

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bazajya gutanga ibimenyetso ndangamiterere kuri za Ambasade z’u...

Uhagarariye u Rwanda muri America yitabiriye umuhango watangiwemo ijambo ry’Igihugu rya Trump

Uhagarariye u Rwanda muri America yitabiriye umuhango watangiwemo ijambo ry’Igihugu rya Trump

by radiotv10
25/02/2026
0

Uhagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America, Mathilde Mukantabana yitabiriye umuhango watangiwemo ijambo rya Perezida Donald Trump ryagarutse...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zagobotse abagororwa zibaha ubuvuzi ku buntu

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zagobotse abagororwa zibaha ubuvuzi ku buntu

by radiotv10
25/02/2026
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, zikorera mu gace ka Bria, zahaye ubuvuzi...

Rubavu: Hari abahoze ari abarezi mu ngo mbonezamikurire barira ayo kwarika

Rubavu: Hari abahoze ari abarezi mu ngo mbonezamikurire barira ayo kwarika

by radiotv10
25/02/2026
0

Bamwe mu bahoze ari abarezi mu ngo mbonezamikurire bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, batabaza basaba kwishyurwa...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamenye amakuru azatuma hafatwa umugore wagaragaye akubita inshyi umugabo
MU RWANDA

Hemejwe ifatwa ry’umugore wagaragaye akubitira umugabo inshyi n’umugeri imbere y’abantu muri Kigali

by radiotv10
26/02/2026
0

Hamenyekanye Ibihugu bya mbere bya Afurika Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi agiye kugiriramo uruzinduko

Hamenyekanye Ibihugu bya mbere bya Afurika Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi agiye kugiriramo uruzinduko

26/02/2026
Macky Sall wabaye Perezida wa Senegal aragenzwa n’iki i Burundi?

Macky Sall wabaye Perezida wa Senegal aragenzwa n’iki i Burundi?

25/02/2026
Ubutumwa bwa mbere bw’umuyobozi wo hejuru muri AFC/M23 buca amarenga y’urupfu rwa Willy Ngoma

Ubutumwa bwa mbere bw’umuyobozi wo hejuru muri AFC/M23 buca amarenga y’urupfu rwa Willy Ngoma

25/02/2026
Abarimo Barafinda n’umuhanzi Muchoma bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo

Abarimo Barafinda n’umuhanzi Muchoma bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo

25/02/2026
Imyambarire y’abagore bagaragaye mu rusengero yazamuye impaka

Imyambarire y’abagore bagaragaye mu rusengero yazamuye impaka

25/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hemejwe ifatwa ry’umugore wagaragaye akubitira umugabo inshyi n’umugeri imbere y’abantu muri Kigali

Hamenyekanye Ibihugu bya mbere bya Afurika Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi agiye kugiriramo uruzinduko

Macky Sall wabaye Perezida wa Senegal aragenzwa n’iki i Burundi?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.