Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Hemejwe ifungwa ry’abarimo Emelyne wagaragaye mu mashusho yamaganiwe kure hatangazwa n’andi makuru

radiotv10by radiotv10
20/01/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
BREAKING: Hemejwe ifungwa ry’abarimo Emelyne wagaragaye mu mashusho yamaganiwe kure hatangazwa n’andi makuru
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko rukurikiranye abantu icyenda (9) barimo Emelyne Kwizera uherutse kugaragara mu mashusho y’urukozasoni, runatangaza ko bari barashinze urubuga rwa WhatsApp bakoreshaga mu bikorwa byo gusakaza amashusho bakora imibonano mpuzabitsina.

Ni nyuma yuko mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga, hasakaye amashusho agaragaramo umukobwa witwa Emelyne Kwizera, ari gukora ibikorwa by’ibiterasoni.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje ko uru rwego rukurikiranye abantu icyenda.

Aba bantu barimo abahungu batatu, ari Rucyahana David Banza Julien, na Ishimwe Patrick, ndetse n’abakobwa batandatu, ari bo Kwizera Emelyne usanzwe azwi ku mbuga nkoranyambaga, Uwineza Nelly Sany, Gihozo Pascaline, Uwase Sariha, Uwase Belyse, na Shakira Uwase.

Aba bose uko ari icyenda, bari mu cyiciro cy’urubyiruko, aho bari hagati y’imyaka 20 na 28, bakaba bari bahuriye muri Group ya WhatsApp bari barise ‘Rich Gang’

Dr Murangira yagize ati “barimo abakobwa batandatu n’abahungu batatu bagaragara mu mashusho amaze iminsi asakazwa ku mbuga nkoranyambaga bakora imibonano mpuzabitsina.”

Aba batawe muri yombi tariki 17 Mutarama 2025, bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, gusakaza amashusho y’urukozasoni mu ruhame no gukora ibiterasoni mu ruhame.

Abakurikinyaweho ibi byaha muri iki kibazo, barimo barindwi bari gukurikiranwa bafunze, mu gihe abandi babiri bakurikiranywe bari hanze, aho abari mu maboko ya RIB bacumbikiwe kuri Sitasiyo z’uru rwego zitandukanye; iya Kicukiro, Gikondo, Remera, Kacyiru na Kimironko, mu Mujyi wa Kigali.

Icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, cyagaragaye nyuma, ubwo bafatwaga bakajyanwa gupimwa, aho basanganywe igipimo cy’urumogi kiri hagati ya 55 na 275.

Nanone kandi RIB iperereza ryagaragaje hari abantu bagize ubucuruzi ibi bikorwa byo gusakaza amashusho y’ubwambure bw’abantu, aho babisabwa n’abagabo cyangwa abagore, babizeza amafaranga menshi.

Dr Murangira yaboneyeho kugira inama abantu ko abakoresha imbuga nkoranyambaga, bakwiye kwitonda, bakirinda kuzikoresha mu bikorwa bigize ibyaha.

Ati “Ibi bintu bikwiriye gucika, kuko ntawuzongera kwitwaza ngo amafoto ye yagiye hanze kuko harimo ubufatanyacyaha.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Ibivugwa mbere y’irahira rya Trump ugaruka muri ‘White House’ n’ibyo ateganya guhita akora

Next Post

Uko gahunda y’izina ryihariye irimo n’agashya yabafashije kurwanya imirire mibi mu bana

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko gahunda y’izina ryihariye irimo n’agashya yabafashije kurwanya imirire mibi mu bana

Uko gahunda y’izina ryihariye irimo n’agashya yabafashije kurwanya imirire mibi mu bana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.