Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko rukurikiranye abantu icyenda (9) barimo Emelyne Kwizera uherutse kugaragara mu mashusho y’urukozasoni, runatangaza ko bari barashinze urubuga rwa WhatsApp bakoreshaga mu bikorwa byo gusakaza amashusho bakora imibonano mpuzabitsina.
Ni nyuma yuko mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga, hasakaye amashusho agaragaramo umukobwa witwa Emelyne Kwizera, ari gukora ibikorwa by’ibiterasoni.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje ko uru rwego rukurikiranye abantu icyenda.
Aba bantu barimo abahungu batatu, ari Rucyahana David Banza Julien, na Ishimwe Patrick, ndetse n’abakobwa batandatu, ari bo Kwizera Emelyne usanzwe azwi ku mbuga nkoranyambaga, Uwineza Nelly Sany, Gihozo Pascaline, Uwase Sariha, Uwase Belyse, na Shakira Uwase.
Aba bose uko ari icyenda, bari mu cyiciro cy’urubyiruko, aho bari hagati y’imyaka 20 na 28, bakaba bari bahuriye muri Group ya WhatsApp bari barise ‘Rich Gang’
Dr Murangira yagize ati “barimo abakobwa batandatu n’abahungu batatu bagaragara mu mashusho amaze iminsi asakazwa ku mbuga nkoranyambaga bakora imibonano mpuzabitsina.”
Aba batawe muri yombi tariki 17 Mutarama 2025, bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, gusakaza amashusho y’urukozasoni mu ruhame no gukora ibiterasoni mu ruhame.
Abakurikinyaweho ibi byaha muri iki kibazo, barimo barindwi bari gukurikiranwa bafunze, mu gihe abandi babiri bakurikiranywe bari hanze, aho abari mu maboko ya RIB bacumbikiwe kuri Sitasiyo z’uru rwego zitandukanye; iya Kicukiro, Gikondo, Remera, Kacyiru na Kimironko, mu Mujyi wa Kigali.
Icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, cyagaragaye nyuma, ubwo bafatwaga bakajyanwa gupimwa, aho basanganywe igipimo cy’urumogi kiri hagati ya 55 na 275.
Nanone kandi RIB iperereza ryagaragaje hari abantu bagize ubucuruzi ibi bikorwa byo gusakaza amashusho y’ubwambure bw’abantu, aho babisabwa n’abagabo cyangwa abagore, babizeza amafaranga menshi.
Dr Murangira yaboneyeho kugira inama abantu ko abakoresha imbuga nkoranyambaga, bakwiye kwitonda, bakirinda kuzikoresha mu bikorwa bigize ibyaha.
Ati “Ibi bintu bikwiriye gucika, kuko ntawuzongera kwitwaza ngo amafoto ye yagiye hanze kuko harimo ubufatanyacyaha.”
RADIOTV10