Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza.
Raporo nshya y’uyu Muryango ivuga ko hari impamvu zumvikana, zasanze hari ibikorwa bine muri bitanu bisobanurwa nk’icyaha cya Jenoside mu Mategeko Mpuzamahanga byakozwe kuva intambara ya Israel na Hamas yatangira muri 2023.
Ibyo bikorwa birimo, kwica abasivile b’Abanya-Paletsina, kubatera ibikomere bikomeye ku mubiri no mu mutwe, kubashyiraho uburyo bwo kubaho bugamije kubarimbura nk’itsinda, ndetse no kubabuza kubyara.
Iyi raporo kandi ivuga ko amagambo yagiye atangazwa n’abayobozi ba Israel, hamwe n’imikorere y’Ingabo z’iki Gihugu, ari ibimenyetso bigaragaza intego yo gukora Jenoside.
Navi Pillay, umuyobozi wa komisiyo ishinzwe iperereza ku butaka bwa Palesitina bwigaruriwe na Israel yagize ati “Komisiyo yanzuye ko Israel yakoze Jenoside ku baturage b’Abanya-Palesitina bo muri Gaza kandi ko iyo Jenoside igikomeje gukorwa, ubu hashize hafi imyaka ibiri Israel itangije ibikorwa byayo bya gisirikare mu gace ka Gaza, mu Ukwakira 2023. Iki ni cyo gitero cyakoranwe ubugome, cyamaze igihe kandi cyagutse kurusha ibindi byose ku byabaye ku Banya-Palestine kuva mu 1948, kandi uko bwije n’uko bukeye hakomeje kwicwa Abanya-Paletsine no kubicisha inzara birakomeza.”

Nubwo uyu Muryango w’Abibumbye utangaza ibi, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yatangaje ko yamaganye iyi raporo, iyita ibinyoma bidafite ishingiro.
Ingabo za Israel zatangije igikorwa cya gisirikare muri gaza, mu gusubiza igitero Hamas yababye mu majyepfo ya Israel ku itariki ya 07 ukwakira 2023, aho abantu hafi 1 200 bishwe ndetse 251 bafatwa bugwate.
Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza ivuga ko ibitero bya Israel, bimaze guhitana abantu 64 905, mu gihe hangiritse inzu zisaga 90%. Ibikorwaremezo by’ubuvuzi, amazi, isuku n’isukura byarahungabanye; ndetse hanaduka ikibazo cy’inzara gikomeye.
Ni mu gihe Ingabo za Israel zo zikomeje ibitero muri Gaza, zivuga ko uyu mujyi ari icyicaro gikuru cya Hamas muri iki gihe, ndetse zemeza ko ziri kugenda zinjira mu gace kanini k’umujyi muri Gaza.
Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz abinyujije ku rubuga rwa X yagize ati “Gaza iri kugurumana, IDF iri gukubita inshuro ibikorwa by’iterabwoba, kandi abasirikare bacu barwana nta bwoba, kugira ngo bashobore gutabara abagizwe ingwate, kandi batsinde umtwe wa Hamas.”
Mu kwezi gushize nibwo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko afite gahunda yo gufata umujyi wa Gaza, nubwo imiryango mpuzamahanga yamaganye icyo gitekerezo.
Icyakora perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump we yatangaje ko ashyigikiye Israel ishaka kwihanangiriza Hamas.
Yagize ati “Hamas izahura n’ibibazo bikomeye, nikoresha abo yafashe bugwate nk’ingabo zo kubakingira mu gihe ibitero gikomeje.”
Abashinzwe ubuzima muri Gaza batangaje ko abantu basaga 50 bapfuye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025. Benshi muri bo bakaba ari abo muri mu mujyi Gaza, mu gihe ibitero by’indege byagabwe mu mujyi hose, imodoka z’intambara na zo zikomeje kwinjira imbere muri uyu mujyi.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10