Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwerekanye abantu bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye, barimo abakekwaho kwiyitirira Abagenzacyaha bizeza abantu kuzabafungurira ababo bafunze, ndetse n’abakekwaho kurema umutwe w’abagizi ba nabi bagurisha ubutaka butari ubwabo bakoresheje impapuro mpimbano.
Aba bantu beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, barimo kandi abantu barindwi (7) barimo abagore babiri (2) bakurikinyweho kwiyitirira Abagenzacyaha bagasaba amafaranga abantu bafite ababo bafunze kubera ibyaha bakekwaho babizeza kubafungura.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko muri aba bantu barindwi harimo uwitwa Mukahabimana Beatrice wakoranaga na Siborurema Jean Claude ukiri gushakishwa kuko yatorotse nyuma yo kumenya ko bagenzi be bafashwe, bashakishaga amakuru y’abantu bafunzwe kugira ngo babone uko bariganya abantu amafaranga.
Ati “Bamara kuyabona [amakuru] bakayakoresha bahamagara abavandimwe, umugore cyangwa umugabo, w’umwe muri abo bantu bafunzwe. Uwitwa Mukahabimana Beatrice nk’umugore, arahamagara kuko bizwi neza ko abagore iyo agize aho ahamagara, ntabwo abagore bazwi muri ibi bikorwa by’uburiganya.”
Dr avuga ko uyu Beatrice yabaga yiyitiriye ko akorera Ubugenzacyaha cyangwa Polisi y’u Rwanda, ku buryo abashukwaga bamwizeraga kuko bumvaga bahamagawe n’umugore.
Ati “Amuhamagara yigize Umugenzacyaha akamubwira amakuru ku muntu we ari umuvandimwe, umugabo cyangwa umugore we ufunze, hanyuma uyu Niyigena Claudine [undi mu berekanywe], na we anyuzwaho amafaranga baciwe.”
Dr Murangira avuga ko iyo uyu wahamagaraga yumvise ko uwo yahamagaye bahuza, atangira kumwumvisha ko dosiye y’umuntu we ufunze ikomeye, ariko ko yabimugiramo kugira ngo yorohe.
Nanone kandi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwerekanye kandi abandi bantu batanu (5) bakurikiranyweho kurema umutwe w’abagizi ba nabi bagurisha ubutaka butari ubwabo bakoresheje impapuro mpimbano.
Ubutumwa bwatanzwe n’uru Rwego rugira ruti “RIB iributsa Abaturarwanda ko Serivise z’Ubugenzacyaha nta kiguzi zigira, bityo bajya bagira amakenga bakanatanga amakuru igihe hari ubatse indoke yiyitirira umugenzacyaha.”
Bukomeza bugira buti “RIB kandi irabasaba kujya bagira amakenga no gushishoza igihe cyose bagiye kugura umutungo runaka mu rwego rwo kwirinda kugwa mu mutego w’abatekamutwe.”

RADIOTV10