Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yatangaje ko yizeye ko Igihugu cye kigiye kugirana amasezerano n’u Bushinwa, avuga ko azaba “amasezerano meza ku impande zombi.”
Yabitangarije imbere y’abayobozi bakuru b’ibigo by’ubucuruzi (CEOs) bari bitabiriye inama y’ubukungu ya Aziya n’inyanja ya Pasifika (Apec) iri kubera muri Koreya y’Epfo.
Muri uru ruzinduko kandi Trump ategerejwe guhura na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, kuri uyu wa Kane, mu biganiro byitezwe cyane kuzaganirwaho harimo n’ibijyanye n’intambara y’ubucuruzi iri hagati y’Ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko rwe muri Asia, Trump yanahuye na Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Jae Myung, uri ku gitutu cyo kurangiza amasezerano y’ubucuruzi.
Akigerayo yakiriwe mu buryo bw’icyubahiro aho yahawe ishimwe rikuru ry’Igihugu rizwi nka Grand Order of Mugunghwa, kubera uruhare rwe mu guteza imbere amahoro ku kirwa cya Koreya peninsula.
Uru rugendo rwa Trump muri Koreya y’Epfo rubaye mu gihe Igihugu bidacana uwaka Koreya ya Ruguru yari imaze gukora igerageza rya misile zayo.
Perezida Trump yagaragaje ubushake bwo guhura n’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, gusa Trump yavuze ko batabashije kumvikana ku gihe cyo kubonana.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10










