Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt. Gen. Mohan Subramanian yashimiye Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa, ku bwo kugaragaza imyitwarire iboneye n’umuhate zigaragaza.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe ubwo abasirikare b’u Rwanda bagize RWANBATT-2 bari mu butumwa bwa UNMISS bari mu gace ka Malakal, bambikwaga imidali y’ishimwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Muri iki gikorwa cyabeyere ku Cyicaro Gikuru cya RWANBATT-2 giherereye mu Leta ya Upper Nile, Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS, Lt. Gen. Mohan Subramanian yashimiye byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda ku musanzu igira mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Yanashimiye Ingabo z’u Rwanda ku bw’ikinyabupfura kiziranga ndetse no gukorana imbaraga zigaragaza, anashimangira uruhare rukomeye zigira mu kubungabunga amahoro.
Yanashimiye byumwihariko Ingabo z’iyi Batayo mu gikorwa cy’ubutwari cyo kurokora abahozi b’Umuryango w’Abibumbye bari bagiye kwivuganwa n’abarwanyi b’umutwe wa White Army mu gace ka Nassir County.
Brig. Gen Louis Kanobayire, usanzwe ari Umuyobozi Wungirije wa UNMISS ushinzwe ibikorwa, yashimangiye ko RWANBATT-2 yabashije gushyira mu bikorwa inshingano zayo mu bikorwa by’umutekano n’ituze.
Muri ibyo bikorwa byakozwe n’Ingabo z’u Rwanda za RWANBATT-2, harimo gucunga umutekano, zifatanyije n’inzego z’umutekano z’Igihugu za Sudani y’Epfo, gukurikirana amahame y’Uburenganzira bwa muntu, ndetse no gukusanya amakuru hagamijwe kurinda abaturage.

RADIOTV10