Abahinzi b’umuceri bo mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, bavuga ko bari babonye umusaruro ushimishije, ariko ukaba umaze igihe mu buhunikiro kuko babuze isoko ryawo, ndetse ukaba waratangiye kwangirika.
Aba bahinzi bavuga ko ubwo bari bamaze gusaru, bahise bajyana umusaruro ku bubiko rusange, bizeye ko bazabona isoko, na bo bagatangira kurya ku ifaranga rivuye mu mbaragaza abo.
Umwe yagize ati “Twarasaruye tujyana umusaruro mu bubiko, dutegereza ko bawutwara ngo batwishyure nk’uko byari bisanzwe, turategereza turaheba.”
Aba bahinzi bavuga ko bumvaga ko uyu musaruro wabo ugiye kubafasha kwikemurira ibibazo birimo iby’imibereho yo mu ngo zabo ndetse no kwiteza imbere, none ubu bakaba babayeho nabi.
Ati “Kuva twasarura imiceri iracyari ku mbuga, imifuka yarashwanyaguritse, imiryango yacu yabuze ibyo kurya kubera ko tutagurishije ngo tubone amafaranga, igihombo ni cyinshi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko iki kibazo kizwi, gusa ngo inzego bireba ziri gukorana kugira ngo gikemuke.
Ati “Abanyenganda ntabwo bitabiriye kugura umuceri, bavuga ko igiciro kiri hejuru, ariko Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi yarabisobanuye. Turi kuganira n’abacuruzi ndetse n’abahinzi kugira ngo iki kibazo gikemuke.’’
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere ry’Ubucuruzi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Cassien Karangwa, avuga ko icyo kibazo bakizi kandi ko hari abagenzuzi bohereje hirya no hino mu Gihugu ahahingwa umuceri, kugira ngo bamenye utaragurwa, bityo babone gufata ingamba.
Ni mu gihe abafite inganda zitonora umuceri bavuga ko ko iki kibazo cyatewe no kuba igiciro basabwa kuwufatiraho kiri hejuru.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10