Abo mu Karere ka Huye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko kuba hari imibiri ya bamwe mu babo itaraboneka, bibatera agahinda, bagasaba ko abafite amakuru y’aho iri bakaba baranze kuyatanga, bakwemera bakayatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Byatangajwe kuri uyu wa 07 Mata 2025 ubwo hatangizwaga icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye mu murenge wa Karama, hunamiwe abarenga ibihumbi 75 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Karama hanagarukwa ku mateka yaganishije igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi no ku rugendo rutoroshye rwa bamwe mu barokokeye muri aka gace.
Bamwe mu barokokeye mu Murenge wa Karama bavuga ko bitari biborohere kugira ngo barokoke kuko muri aka gace hishwe Abatutsi benshi bari baturutse mu makomini atandukanye ya Peregitura ya Butare n’iya Gikongoro bari barahahungiye.
Ruzindana Jean Damascene yavuze ko kuva tariki 07 Mara 1994 muri aka gace, ibintu byari bimeze nabi, ariko ko byaje kurushaho tariki 21 Mata.
Ati “Ni bwo haje ibitero byitwaje intwaro zica Abatutsi bari bari hamwe muri Kiliziya ya Karama ndetse no ku kibuga barabica nyuma nabwo haza amakamyo apakiye intwaro ku buryo kurokoka bitari byoroshye.”
Uyu muturage avuga ko yabonye bikomeye ahungira mu Gihugu cy’u Burundi, bigatuma arokoka, ariko ko abo yasize aha bari bari, bose bishwe.
Perezida wa Ibuka mu kKrere Huye, Theodate Siboyintore anenga abagitsimbaraye ku kuterekana ahari imibiri y’abishwe muri Jenosode ngo ishyingurwe mu cyubahiro
Ati “Hari abagitsimbaraye ku kutavugisha ukuri ku hajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside, ibi bitera ibikomere abarokotse. Twasaba ko abazi ahari imibiri itarashyingurwa bahagaraza igashyingurwa mu cyubahiro.”
Abantu barenga ibihumbi 75 ni bo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Karama, bari baturutse muri za Kominizi zitandukanye zo mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare na Gikongoro.



Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10