Huye: Abishoye mu bikorwa bitemewe baravugwaho n’urugomo rurembeje abaturage

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, baratungwa agatoki n’abaturage ko babatega bakabakorera urugomo, ku buryo hari n’abo bakubita bakabakomeretsa.

Aba baturage bo mu Kagari ka Nyaruhombo mu Murenge wa Rwaniro, bavuga ko muri aka Kagari hari ibirombi bicukurwamo amabuye y’agaciro ya Coltan rwihishwa.

Izindi Nkuru

Bavuga ko uretse urugomo babakorera, n’ibikorwa byabo byangijwe n’ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Amazu yanjye yarasenyutse, imirima yacu yaragiye biratubangamiye.”

Undi ati “Nari mfite umurima none ubu sinanamenya aho uri kubera imicanga yawurenzeho icukurwa n’abo bacukura mu buryo butemewe ndetse ntiwanabavuga baguhohotera ubavuze.”

Aba baturage bavuga ko aba bacukura amabuye y’agaciro biremye itsinda rihohotera umuntu ugerageje kubavuga, dore ko na bo bari mu bakunze gutegwa  n’aba bacukuzi.

Undi ati “Biremyemo umutwe ucukura amabuye mu buryo butemewe, twaza kubakuramo mu birombe bakadutema, bakadutegera mu nzira bakatwambura ibyacu.”

Bamwe mu bahohotewe n’aba bacukuzi bavuga ko hatagize igikorwa aba bacukuzi bakomeza guhohotera abantu. Umwe ati “Baranteze barantema banyambura telefone, ubu bansigiye ubumuga bukabije.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko inzego zitandukanye zahagurukiye iki kibazo kugira ngo gikemuke vuba.

Ati “Dufatanyije n’Ubuyobozi bw’Intara twarahahuriye mu rwego rwo kwibutsa abaturage n’abayobozi bahakorera kugira uruhare mu kurwanya biriya bikorwa bitemewe kandi barabyiyemeje. Abahakorera bafite kampani zemerewe biriya birombe zigomba gushyiraho uburyo bwo gukora mu buryo bwemewe, batakora ibitemewe hagafatwa ibyemezo.’’

Mu Ntara y’Amajyepfo habarurwa ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro bigera kuri 89 birimo 43 bicukurwa mu buryo butemewe n’amategeko, bikaba biri mu byakunze guteza impanuka, zirimo iyahitanye abantu batandatu n’ubundi yabereye mu Karere ka Huye, yanagarutsweho cyane, aho aba bantu baje kuburirwa irengero burundu.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru