Umugore wo mu Kagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho icyaha cyo kwihekura akajugunya umwana mu musarani, yavuze icyatumye akora iki gikorwa kigayitse akekwaho.
Uyu mugore w’imyaka 26 y’amavuko, akurikiranyweho icyaha cyo kwihekura akekwaho gukora tariki 29 Mata 2022 mu Mudugudu wa Gihama mu Kagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Muyira.
Kuri iyi tariki, abaturage bo muri aka gace basanze uruhinja mu musarani rwapfuye ari na bwo hahise hakekwa uyu mugore.
Uyu mugore w’imyaka 26 y’amavuko wahise atabwa muri yombi, akurikiranywe n’Ubushiniacyaha bwa Huye.
Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yemeye ko uriya mwana basanze mu musarani ari we wamubyaye agahita amujugunya mu musarani abitewe no kuba uwamuteye inda yaranze kumufasha.
ICYO ITEGEKO RIVUGA
ITEGEKO RYEREKEYE IBYAHA N’IBIHANO
Ingingo ya 108: Kwica umwana wibyariye
Umugore wese, abishaka cyangwa biturutse ku kudakora ikigomba gukorwa, wica umwana yabyaye utarengeje amezi cumi n’abiri (12) ariko mu gihe cyo gukora icyaha ubwenge bwe bukaba budakora neza bitewe n’inkurikizi zituruka ku kubyara cyangwa guhembera k’umubyeyi aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
RADIOTV10
Nibabqnze bakurirane abanyabyaha