Huye: Umukobwa ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu yasobanuye uko yabigenje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukobwa usanzwe akora akazi ko mu rugo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, aremera icyaha cyo gusambanya umwana wo muri uru rugo yakoragamo ndetse akavuga n’uko yabigenje ubwo yahohoteraga uwo mwana.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko, ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 11, akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye.

Izindi Nkuru

Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyabaye saa kumi z’umugoroba wo ku itariki 11 Ukuboza 2022 mu Mudugudu wa Nyarurembo mu Kagari ka Gitwa mu Murenge wa Tumba.

Uyu mukobwa yasanze mu cyumba uwo mwana yasambanyije aho yari aryamye nyuma yo kuva kwiga, ubundi ahita amukorera ibyo bya mfura mbi.

Ubushinjacyaha buvuga ko ukekwaho iki cyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu, yemera icyaha akanasobanura uburyo yagikozemo.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Comments 3

  1. Ubwo byari byanze nyine iyaza nkamukora akareka kurenjyera kumwana

  2. Goho says:

    Ubuse yabigenje ate?ufite ikibazo kugushaka views

  3. Vianney says:

    Ngo yasobanuye uko yabigenje?
    Ubu usobanuye koysbigenje ate mubyukuri???

Leave a Reply to Goho Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru