Umusore wo mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye, ari mu maboko y’inzego z’Ubutabera akekwaho kwica umugabo amuteye icyuma mu gatuza, amuhoye ibiceri 200 Frw y’amasambusa yari yariye ntamwishyure.
Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, akekwaho kwica umugabo w’imyaka 35.
Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Akagahaya, mu Kagari ka Nyumba mu Murenge wa Gishamvu, tariki 02 Mata 2023.
Ubushinjacyaha buvuga ko uwo musore yishe nyakwigendera amuteye icyuma nyuma yo gutongana bapfa ibicero 200 Frw y’amasambusa yacuruzwaga n’uyu musore, yari amaze kurya.
Buvuga ko izo ntanganya zavutse ubwo nyakwigendera yaryaga izo sambusa z’uyu ukekwaho kumwivugana, ariko ntamwishyure, bigatuma bashyamirana, ari na bwo yamuteye iyo mbugita.
Mu ibazwa ry’Ubushinjacyaha, ukekwaho kwica nyakwigendera, yiyemereye ko yamuteye icyuma bamaze gutongana, agahita yikubita hasi.
Uyu musore aramutse ahamwe n’icyaha akekwaho, yahanishwa gufungwa burundu, nkuko biteganywa n’ingingo y’ 107 y’Itegeko Riteganya Ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi ngingo ifite umutwe ugira uti “Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa”, ivuga ko “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”
RADIOTV10