• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: Uwishe umugore we amuhoye kumubwira ko inda atwite atari iye yakatiwe burundu

radiotv10by radiotv10
23/05/2022
in MU RWANDA
0
Rusizi: Uwari Umuyobozi wa RIB yahamijwe icyaha cyo kwakira indonke ahanishwa gufungwa imyaka 8
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 40 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we amukubise ifuni mu mutwe ubwo yamubwira ko inda atwite atari iye.

Uyu mugabo witwa Havugiyaremye Vianney, yahamijwe iki cyaha n’ Urukiko rwisumbuye rwa Huye ruherereye i Kigoma mu Karere ka Huye.

Ni icyemezo cyasomwe mu cyumweru gishize tariki 20 Gicurasi 2022 nyuma y’uko uru rukiko ruburanishije uyu mugabo waburanye yemera icyaha.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye rwaregaga uyu mugabo, rwari rwamusabiye gufungwa burundu.

Havugiyaremye Vianney wahamijwe icyaha cyo kwica umugore, yakoze iki gikorwa mu ijoro ryo ku ya 25 Mata 2022 ubwo yicaga umugore we w’imyaka 35 y’amavuko amukubis ifuni.

Iki cyaha cyabaye ahagana saa sita z’ijoro mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Gishihe, Umurenge wa Kigoma, Akarere ka Huye.

Mu ibazwa rye, Havugiyaremye yavuze ko yatonganye n’umugore we, amubwira ko n’inda atwite atari iye, bikamutera umujinya agahita abyuka agaca itoroshi ubudni akajya gufata ifuni bakingishaga urugi ayimukubita mu mutwe ahita yitaba Imana.

Uyu mugabo akimara gukora aya mahano, yahise asiga nyakwigendera mu nzu ubundi yijyana kuri Polisi kwirega.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwumvise ibyatangajwe n’impande zombi muri uru rubanza, rwemeje ko uregwa ahamwa n’icyaha cyo kwica ku bushake gihanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo Ingingo ya 107 yo mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 19 =

Previous Post

Yaba ariyo Mavubi azakora ibyananiranye?…Ikipe y’u Rwanda y’abana yatsinze iya France, USA, Misiri,…

Next Post

DRCongo: Imirwano yahinduye isura ubu na MONUSCO yayinjiyemo na Kajugujugu

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
DRCongo: Imirwano yahinduye isura ubu na MONUSCO yayinjiyemo na Kajugujugu

DRCongo: Imirwano yahinduye isura ubu na MONUSCO yayinjiyemo na Kajugujugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.