Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: Uwishe umugore we amuhoye kumubwira ko inda atwite atari iye yakatiwe burundu

radiotv10by radiotv10
23/05/2022
in MU RWANDA
0
Rusizi: Uwari Umuyobozi wa RIB yahamijwe icyaha cyo kwakira indonke ahanishwa gufungwa imyaka 8
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 40 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we amukubise ifuni mu mutwe ubwo yamubwira ko inda atwite atari iye.

Uyu mugabo witwa Havugiyaremye Vianney, yahamijwe iki cyaha n’ Urukiko rwisumbuye rwa Huye ruherereye i Kigoma mu Karere ka Huye.

Ni icyemezo cyasomwe mu cyumweru gishize tariki 20 Gicurasi 2022 nyuma y’uko uru rukiko ruburanishije uyu mugabo waburanye yemera icyaha.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye rwaregaga uyu mugabo, rwari rwamusabiye gufungwa burundu.

Havugiyaremye Vianney wahamijwe icyaha cyo kwica umugore, yakoze iki gikorwa mu ijoro ryo ku ya 25 Mata 2022 ubwo yicaga umugore we w’imyaka 35 y’amavuko amukubis ifuni.

Iki cyaha cyabaye ahagana saa sita z’ijoro mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Gishihe, Umurenge wa Kigoma, Akarere ka Huye.

Mu ibazwa rye, Havugiyaremye yavuze ko yatonganye n’umugore we, amubwira ko n’inda atwite atari iye, bikamutera umujinya agahita abyuka agaca itoroshi ubudni akajya gufata ifuni bakingishaga urugi ayimukubita mu mutwe ahita yitaba Imana.

Uyu mugabo akimara gukora aya mahano, yahise asiga nyakwigendera mu nzu ubundi yijyana kuri Polisi kwirega.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwumvise ibyatangajwe n’impande zombi muri uru rubanza, rwemeje ko uregwa ahamwa n’icyaha cyo kwica ku bushake gihanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo Ingingo ya 107 yo mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange igira iti “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Yaba ariyo Mavubi azakora ibyananiranye?…Ikipe y’u Rwanda y’abana yatsinze iya France, USA, Misiri,…

Next Post

DRCongo: Imirwano yahinduye isura ubu na MONUSCO yayinjiyemo na Kajugujugu

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Imirwano yahinduye isura ubu na MONUSCO yayinjiyemo na Kajugujugu

DRCongo: Imirwano yahinduye isura ubu na MONUSCO yayinjiyemo na Kajugujugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.