Nyuma y’uko havuzwe amakuru ko hari itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bazajya i Goma gufatanya n’abo muri uriya mujyi gucunga umutekano, bamwe mu bawutuye biraye mu mihanda babyamagana bavuga ko bafite Igisirikare n’Igipolisi byihagije.
Iyi myigaragambyo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukuboza, yiganjemo abakiri bato biraye mu kihanda bakayifunga ubundi bagasagarira inzego z’umutekano.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yerekana ibikorwa by’imyigaragambyo iri kubera muri uriya mujyi wa Goma.
Abiraye mu mihanda, bashyiraga ibintu binyuranye mu muhanda nk’amabuye bayifunga ngo hatagira utambuka.
Amakuru avuga ko iyi myigaragambyo yaturutse ku mujinya w’abatuye mu Mujyi wa Goma nyuma batewe n’uruzinduko Umuyobozi wa Polisi ya DRC, General Amuli Bahigwa Dieudonne yagiriye mu Rwanda mu cyumweru gishize.
Nyuma ya ruriya ruzinduko, hari amakuru yavuzwe ko hari itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bazajya i Goma gufatanya n’Abapolisi ba kiriya Gihugu gucunga umutekano.
Abamagana iby’uko Polisi y’u Rwanda ijya gutanga umusada i Goma bavuga ko byaba ari ukugurisha Igihugu cyabo.
Umwe mu bari muri iyi myigaragambyo, yagize ati “Mu Gihugu cyacu dufite Igisirikare n’Igipolisi bikomeye ariko ntitwumva impamvu Abanyarwanda bagiye kuza kuducungira umutekano.”
Gusa Umuyobozi wa Polisi ya DRC, General Amuli Bahigwa Dieudonne aherutse kwamagana iby’ariya makuru y’uko Polisi y’u Rwanda izajya muri DRC.
Ubwo yaganiraga n’Abanyamakuru, General Amuli Bahigwa Dieudonne yagize ati “Mu masezerano twagiranye na Polisi y’u Rwanda ntiharimo kuzana itsinda ry’abapolisi babo mu mujyi wa Goma kuko sinjye usinya ayo masezerano kuko ntabifitiye ububasha.”
IGP Dan Munyuza wakiriye General Amuli Bahigwa Dieudonne, yavuze ko Ibuhugu by’u Rwanda na DRC birenze ibyo kuba ari ibituranyi ahubwo ko ari ibivadimwe.
Icyo gihe yagize ati “Bikeneye ko twubaka ubufatanye bukomeye ndetse no guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka bihangayikishije aka Karere.”
Yakomeje agira ati “Turashaka gukorera hamwe kugira ngo dutange ubutumwa bukomeye kuri buri wese washaka guhungabanya umutekano ko atabigeraho.”
RADIOTV10