Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko hamwe mu hasanzwe hategerwa imodoka rusange, hagiye gushyirwa ubwugamo bujyanye n’igihe buzaba burimo aho gucomeka telefone ndetse na Interineti y’ubuntu.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022, buvuga ko bwatangiye “gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka inzu z’ubwugamo zigezweho ku bagenzi batega imodoka.”
Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter y’Umujyi wa Kigali, buvuga ko izi nzu zigezweho zazaba zirimo intebe z’abagenzi, aho gucomeka telefoni, interineti y’ubuntu, aho kwamamariza ndetse n’ibindi.
Umujyi wa Kigali, utangaza ko igice cya mbere cy’uyu mushinga gitangirana n’inzu z’ubwugamo 20 zizubakwa ku muhanda uva ku Kibuga cy’Indenge Airport -Chez Lando- Gishushu- Kimihurura-Payage.
Naho Igice cya kabiri kizahita kinakurikiraho, kizaba kigizwe n’inzu 22 zizubakwa ku mihanda itandukanye yo muri Kigali.
Uyu mushinga uzatangirira ku muhanda uva ku Kibuga cy’Indege, ugiye gukorwa mu gihe habura amezi macye ngo inama izwi nka CHOGM izahuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza iteganyijwe kubera i Kigali muri Kamena uyu mwaka.
Umujyi wa Kigali urimbanyije imyiteguro, wamaze no gushyira ibindi bikorwa remezo binyuranye mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, nk’indabo ziteye mu busitani bwaba uburi mu bice biganyamo umuhanda kabiri ndetse n’uburi mu nkengero z’imihanda.
UKO IZO NZU ZIZABA ZITEYE
RADIOTV10