• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

I London Perezida Kagame yarebye imbonankubone umukino w’ishiraniro w’ikipe akunda

radiotv10by radiotv10
25/09/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
I London Perezida Kagame yarebye imbonankubone umukino w’ishiraniro w’ikipe akunda
Share on FacebookShare on Twitter

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yarebye umukino wa Derby wahuje ikipe ya Arsenal FC asanzwe akunda ndetse na Tottenham Hotspur FC, zombi zinakomeje kunganya amanota.

Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023, wari utegerejwe na benshi, aho aya makipe yombi yo mu majyaruguru ya London, yagiye guhura anganya amanota, zombi buri imwe ishaka guhita ica ku yindi.

Uyu mukino wari wakiriwe na Arsenal kuri Emirates Stadium, warangiye amakipe anganya ibitego 2-2, bituma n’ubundi Tottenham ikomeza kuza imbere ya Arsenal, kuko zombi zifite amanota 14 kuri buri imwe, ariko Tottenham ikaba izigamye ibitego umunani (8), mu gihe Arsenal izigamye ibitego bitanu (5).

Perezida Paul Kagame usanzwe akunda ikipe ya Arsenal, yarebye uyu mukino imbonankubone yibereye kuri Emirates Stadium, aho yagaragaye ari kumwe na rurangiranwa muri ruhago y’isi, Nwankwo Kanu wanakiniye amakipe akomeye ku Mugabane w’u Burayi arimo n’iyi Arsenal, ndetse n’ikipe y’Igihugu ya Nigeria.

Ni ifoto Perezida Paul ari kumwe na Nwankwo Kanu ndetse n’umugore we Amara Kanu wari wambaye T-Shirt ya Arsenal nk’umukunzi wayo.

Perezida Paul Kagame akunze kugaragaza ko akunda iyi kipe, ndetse mu minsi ishize aherutse kugaragaza ko abuzukuru be babiri [imfura n’ubuheta ba Ange Ingabire Kagame], na bo ari abafana ba Arsena.

Mu ifoto yashyize kuri X [Twitter] y’aba bazukuru be bambaye imyambaro ya Arsena, Perezida Kagame yashyizeho ubutumwa agira ati “Turi aba Gunners…Abafana bashya kandi bakiri bato…”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 3 =

Previous Post

Hagiye hanze ibivugwa ko byagaragajwe n’iperereza ku bakozi ba APR bakekwaho uburozi

Next Post

Icyemezo gikarishye cyafatiwe Igihugu cyabayemo ‘Coup d’Etat’ cyakiriwe uko bitakekwaga

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Icyemezo gikarishye cyafatiwe Igihugu cyabayemo ‘Coup d’Etat’ cyakiriwe uko bitakekwaga

Icyemezo gikarishye cyafatiwe Igihugu cyabayemo ‘Coup d’Etat’ cyakiriwe uko bitakekwaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.