Sous Lieutenant Ian Kagame uherutse gusoza amasomo mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza, ari mu bofisiye bato bagiye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda, mu muhango uyoborwa na Perezida Paul Kagame ubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ugushyingo 2022, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, arayobora umuhango wo gusoza amasomo y’abofisiye bato ubera i Gako.
Uyu muhango wo guha ipeti rya Sous Lieutenant Abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), wanitabiriwe n’abayobozi banyuranye mu ngabo z’u Rwanda.
Ian Kagame uri muri aba bofisiye bagiye guhabwa ipeti rya Sous Lieutenant, muri Kanama uyu mwaka wa 2022, yari yasoje amasomo ya gisirikare mu ishuri rya
Royal Military Academy Sandhurst ryo mu Bwongereza ryanyuzemo abantu bakomeye ku Isi barimo Prince Willian na Prince Harry, bakaba abana b’umwami w’u Bwongereza, Charles III.
Uyu muhango wo gusoza amasomo ya Gisirikare wabereye mu Bwongereza, witabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Ian Kagame we n’abandi Banyarwanda babiri; Park Udahemuka na David Nsengiyumva bahawe ipeti rya Sous Lieutenant kimwe na bagenzi babo bari basoreje rimwe muri iri shuri.
Abanyarwanda bize amasomo ya Gisirikare mu mahanga, bakunze kugaragara bari gusozanya amasomo n’abayasoje mu mashuri ya gisirikare mu Rwanda, kugira ngo binjire mu Gisirikare cy’u Rwanda.
RADIOTV10