Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

‘Ibereryabigogwe’ twakiriye muri Studio zacu yasuye Ingoro Ndangamateka

radiotv10by radiotv10
11/02/2022
in Uncategorized
0
‘Ibereryabigogwe’ twakiriye muri Studio zacu yasuye Ingoro Ndangamateka
Share on FacebookShare on Twitter

Ngabo Karegeya uri mu bakoresha Twitter cyane mu Rwanda, ukoresha izina ry’Ibere rya Bigogwe, yakiriwe n’Inteko y’Umuco atemberezwa ibikorwa ndangamateka birimo Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.

Ngabo Karegeya alias Ibere rya Bigogwe aherutse kwakirwa muri Studio za Radio 10 aho yagarutse ku byo kuba akomeje gufasha agace k’iwabo kumenyekana.

Ibere rya Bigogwe wabanje kwamamara ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter kubera gukunda gutanga ibitekerezo, ubu amaze no kumenyekana mu bikorwa by’ubukerarugendo bwo gusura Inka mu Bigogwe n’inzuri zaho ndetse no kwerekwa ibikorwa byerekeye ubworozi bw’Inka nko gukama.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 09 Gashyantare kandi yasobanuye uburyo yatangije ubukangurambaga bwo kumenyekanisha aka gace ka Bigogwe.

Nyuma yo kwakirwa muri Radio 10, uyu musore ukiri muto, yanakiriwe n’Inteko y’Umuco anatemberezwa mu ngoro ntangamateka n’umuco kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare 2022.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Inteko y’Umuco yatangaje ko yakiriye uyu musore “washakaga gusobanukirwa byimbitse amateka n’umuco by’u Rwanda.”

Uyu munsi twishimiye kwakira umusore @Ngabo_Karegeya washakaga gusobanukirwa byimbitse amateka n'umuco by'u Rwanda. Aha yari arimo gutambagira Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside ndetse n'Ingoro y'amateka yitiriwe Kandt. @MasozeraRobert @krusaro2 @BashanaMedard pic.twitter.com/eoQ1Bttzpf

— Inteko y'Umuco | Rwanda Cultural Heritage Academy (@IntekoyUmuco) February 10, 2022

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto, Inteko y’Umuco yakomeje igira iti “Aha yari arimo gutambagira Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside ndetse n’Ingoro y’amateka yitiriwe Kandt.”

Aya mafoto agaragaza Karegeya Ngabo ari gusura ibikorwa bigaragaza amwe mu mateka y’u Rwanda, ari no kuyasobanurirwa.

Yasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside

Yasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + eleven =

Previous Post

Icyatumye Putin na Macron baganira bahanye intera idasanzwe cyamenyakanye

Next Post

IFOTO: Bamporiki ari mu gikorwa cyo gukora umuhanda

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwarimu wo muri Kaminuza uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, hari...

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Bamporiki ari mu gikorwa cyo gukora umuhanda

IFOTO: Bamporiki ari mu gikorwa cyo gukora umuhanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.