Saturday, June 7, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibibangamye bikorerwa abakobwa ku myanya ndangagitsina bifatwa nk’umuco byahagurukiwe

radiotv10by radiotv10
19/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibibangamye bikorerwa abakobwa ku myanya ndangagitsina bifatwa nk’umuco byahagurukiwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abaharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori, bagiye gutangira urugamba rwo guhagarika burundu imigenzo izwi nka ‘Female Genital Mutilation/Cutting’ (FGM/C), ikorerwa bamwe mu bakobwa yo gukeba bimwe mu bice by’imyanya ndangagitsina.

Iyi mihango ikunze gukorerwa bamwe mu bari bo mu bice binyuranye byo ku Mugabane wa Afurika, hari aho ifatwa nk’umuco, mu gihe byamaganirwa kure, kuko bibangamira Uburenganzira bwa muntu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ryamaganira kure ibikorwa byose byo guca cyangwa gukomeretsa ibice by’inyuma by’igitsina cy’umugore, nta burenganzira bwa muganga bwatanzwe.

WHO ivuga ko ibikorwa nk’ibi bishobora gutuma umuntu ava amaraso menshi, ku buryo byanamugiraho ingaruka zirimo ibibazo ku rwungano rw’inkari, cyangwa bigateza kubyimba kw’igice kimwe ndetse n’ibindi bibazo byateza impfu z’abana bavuka babyawe n’abakorewe iyo mihango.

Raporo iheruka ya WHO, ivuga ko “abakobwa n’abagore barenga miliyoni 200 uyu munsi bakebwe (FGM/C) mu Bihugu 30 muri Afurika, mu Burasirazuba bw’Isi no muri Asia, aho bikorerwa abangavu bato kuva mu bwana bwabo kugeza mu myaka 15.”

Mu mpera z’icyumweru gishize, ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga, abaharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori ndetse n’imiryango itari iya Leta, bahuriye mu nama itegura indi igamije guhagarika iyi migenzo ya Female Genital Mutilation/Cutting (FGM/C).

Iyi nama kandi yari igamije gutiza imbaraga ihuriro ryiyemeje kurwanya iyi migenzo, aho basabye imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza y’abari n’abategarugori, kwinjira muri uru rugamba.

Ifrah Hussein wakorewe FGM akiri muto, yatangije ubukangurambaga mu myaka icumi ishize, bugamije kurwanya iyi migenzo, aho yifashishije ubuhamya bwe.

Muri iyi nama, Ifrah Hussein yasobanuye ingaruka ziterwa n’iyi migenzo, yaba izo ku mubiri, z’ibyiyumviro ndetse no mu mitekerereze, ahamya ko hakenewe imbaraga zihuse kugira ngo ibikorwa nk’ibi bihagarare burundu.

Ati “Nk’umuntu wakuranye igikomere cyo gukorerwa FGM, byatumye ngira ibihe bigoye, kugeza ubwo nafataga icyemezo cyo guhaguruka nkavugira abakobwa batagira kuvurira, bakorerwa ibi bikorwa.”

Ifrah yasabye ko Abayobozi bakuru mu Bihugu bya Afurika bakwiye gushyira imirongo ihuriweho yo kurandura iyi migenzo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − eighteen =

Previous Post

Perezida wa Afurika y’Epfo yavuze igikomeye cyagaragara Putin aramutse ahafungiwe

Next Post

Amakuru mashya ku bana 10 bashenguye benshi barohamye muri Nyabarongo

Related Posts

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, hatawe muri yombi umusore w’imyaka 20 nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu...

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku bana 10 bashenguye benshi barohamye muri Nyabarongo

Amakuru mashya ku bana 10 bashenguye benshi barohamye muri Nyabarongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.