Umusesenguzi mu bya politiki akaba n’inzobere mu mategeko, Gatete Nyiringabo avuga ko kuba umutwe wa M23 ukomeje gufata ibice binyuranye, utagamije kubigumana ngo uzabiyobore, ahubwo ko ushaka kotsa igitutu ubutegetsi bwa Congo kugira ngo bwemere ibiganiro.
Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, umutwe wa M23 watangaje ko wabohoje igice cya Masisi cyaje kiyongera ku bindi bice birimo ibyo imaze imyaka ibiri ibohoje n’ubu ikigenzura, nka Bunagana yafashe muri Kamena 2022.
Umutwe wa M23 kandi wavuze kenshi ko udateze kurambika intwaro hasi, igihe cyose ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, butarashyira mu bikorwa ibyo usaba, kandi ko ntayindi nzira bizavamo atari ibiganiro.
Ni mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa na bwo butahwemye gutsemba ko budateze kuganira n’uyu mutwe bwamaze kwita uw’iterabwoba, bushinja gufashwa n’Ibihugu by’amahanga birimo u Rwanda, na rwo rwabihakanye kenshi.
Ibiganiro byagombaga guhuza Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi i Luanda tariki 15 Ukuboza 2024, byahagaze ku munota wa nyuma, nyuma yuko Guverinoma ya Congo yisubiyeho ko itazaganira n’uyu mutwe wa M23, mu gihe mu myiteguro y’iyi nama, Congo noneho yari yemeye ko izicarana ku meza y’ibiganiro na M23.
Umusesenguzi mu bya politiki, akaba n’impuguke mu mategeko, Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ko M23 ikomeje imirwano kuko yamaze kubona ko ntayandi mahitamo, yo kugira ngo ubutegetsi bwa Congo bwemere ko bagirana ibiganiro.
Yagize ati “Aho Isi igeze, imishyikirano igaragazwa n’icyagezweho. Kandi noneho ubu ntabwo imishyikirano, ari ya yindi izaza gusa ari iyo gusinya amasezerano ku mpapuro ngo ibintu bihite bihagarara. Ubu aho bigeze, M23 izasaba ko igaragarizwa icyizere cy’uko hazashyirwa mu bikorwa ibizaba bikubiye mu masezerano.”
Uyu musesenguzi akomeza avuga ko akurikije uko M23 iri kwitwara, bigaragaza ko ubutegetsi bwa Congo buzisanga ntayandi mahitamo uretse kuganira n’uyu mutwe bwamaze kwita uw’iterabwoba.
Ati “Nimujya mwumva M23 iri gufata ibice, ntabwo ishyize imbere gufata za Teritwari, ahubwo iba ishaka kugira ngo habeho ibiganiro, iravuga iti ‘mwavuze ko muzaturwanya natwe tuzirwanaho duharanira uburenganzira bwacu’.”
Gatete akomeza avuga kuri we atabona ko umuti w’iki kibazo uzava mu mirwano nkuko bishyizwe imbere n’ubutegetsi bwa Congo, kuko igihe cyose hari ibibazo nk’ibi haba hakenewe ibiganiro n’imishyikirano kandi ko ari cyo M23 igamije nubwo ikomeje gufata ibindi bice.
Ati “Kuva M23 ikomeje gufata ibice, ntabwo mbona ko bafite ubushake bwo kuyobora izo Teritwari, bo bafite ubushake bwo gufata izo Teritwari kugira ngo bashyire igitutu ku butegetsi bwa Kinshasa, kugira ngo izagere aho yemere gushyikirana na bo, kandi inashyire mu bikorwa ibyo bemeranyijweho.”
Umutwe wa M23 ugizwe n’abanyekongo baharanira uburenganzira bwa benewabo bavuga Ikinyarwanda bakomeje guhohoterwa n’ubutegetsi bwa Congo bufatanyije n’imitwe yitwaje intwaro byumwihariko uwa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
RADIOTV10