Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibice byafashwe na M23 yaba igamije kubigumana ngo izabiyobore?-Icyo Umusesenguzi abivugaho

radiotv10by radiotv10
06/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ibice byafashwe na M23 yaba igamije kubigumana ngo izabiyobore?-Icyo Umusesenguzi abivugaho
Share on FacebookShare on Twitter

Umusesenguzi mu bya politiki akaba n’inzobere mu mategeko, Gatete Nyiringabo avuga ko kuba umutwe wa M23 ukomeje gufata ibice binyuranye, utagamije kubigumana ngo uzabiyobore, ahubwo ko ushaka kotsa igitutu ubutegetsi bwa Congo kugira ngo bwemere ibiganiro.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, umutwe wa M23 watangaje ko wabohoje igice cya Masisi cyaje kiyongera ku bindi bice birimo ibyo imaze imyaka ibiri ibohoje n’ubu ikigenzura, nka Bunagana yafashe muri Kamena 2022.

Umutwe wa M23 kandi wavuze kenshi ko udateze kurambika intwaro hasi, igihe cyose ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, butarashyira mu bikorwa ibyo usaba, kandi ko ntayindi nzira bizavamo atari ibiganiro.

Ni mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa na bwo butahwemye gutsemba ko budateze kuganira n’uyu mutwe bwamaze kwita uw’iterabwoba, bushinja gufashwa n’Ibihugu by’amahanga birimo u Rwanda, na rwo rwabihakanye kenshi.

Ibiganiro byagombaga guhuza Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi i Luanda tariki 15 Ukuboza 2024, byahagaze ku munota wa nyuma, nyuma yuko Guverinoma ya Congo yisubiyeho ko itazaganira n’uyu mutwe wa M23, mu gihe mu myiteguro y’iyi nama, Congo noneho yari yemeye ko izicarana ku meza y’ibiganiro na M23.

Umusesenguzi mu bya politiki, akaba n’impuguke mu mategeko, Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ko M23 ikomeje imirwano kuko yamaze kubona ko ntayandi mahitamo, yo kugira ngo ubutegetsi bwa Congo bwemere ko bagirana ibiganiro.

Yagize ati “Aho Isi igeze, imishyikirano igaragazwa n’icyagezweho. Kandi noneho ubu ntabwo imishyikirano, ari ya yindi izaza gusa ari iyo gusinya amasezerano ku mpapuro ngo ibintu bihite bihagarara. Ubu aho bigeze, M23 izasaba ko igaragarizwa icyizere cy’uko hazashyirwa mu bikorwa ibizaba bikubiye mu masezerano.”

Uyu musesenguzi akomeza avuga ko akurikije uko M23 iri kwitwara, bigaragaza ko ubutegetsi bwa Congo buzisanga ntayandi mahitamo uretse kuganira n’uyu mutwe bwamaze kwita uw’iterabwoba.

Ati “Nimujya mwumva M23 iri gufata ibice, ntabwo ishyize imbere gufata za Teritwari, ahubwo iba ishaka kugira ngo habeho ibiganiro, iravuga iti ‘mwavuze ko muzaturwanya natwe tuzirwanaho duharanira uburenganzira bwacu’.”

Gatete akomeza avuga kuri we atabona ko umuti w’iki kibazo uzava mu mirwano nkuko bishyizwe imbere n’ubutegetsi bwa Congo, kuko igihe cyose hari ibibazo nk’ibi haba hakenewe ibiganiro n’imishyikirano kandi ko ari cyo M23 igamije nubwo ikomeje gufata ibindi bice.

Ati “Kuva M23 ikomeje gufata ibice, ntabwo mbona ko bafite ubushake bwo kuyobora izo Teritwari, bo bafite ubushake bwo gufata izo Teritwari kugira ngo bashyire igitutu ku butegetsi bwa Kinshasa, kugira ngo izagere aho yemere gushyikirana na bo, kandi inashyire mu bikorwa ibyo bemeranyijweho.”

Umutwe wa M23 ugizwe n’abanyekongo baharanira uburenganzira bwa benewabo bavuga Ikinyarwanda bakomeje guhohoterwa n’ubutegetsi bwa Congo bufatanyije n’imitwe yitwaje intwaro byumwihariko uwa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 15 =

Previous Post

Rusizi: Igikekwa ku mugabo wari umuzamu basanze yapfiriye aho yacungiraga umutekano

Next Post

Hagaragaye igishimangira ko rutahizamu uvuye i Burayi ashobora kwerecyeza muri mucyeba w’iyo yakiniraga mu Rwanda

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragaye igishimangira ko rutahizamu uvuye i Burayi ashobora kwerecyeza muri mucyeba w’iyo yakiniraga mu Rwanda

Hagaragaye igishimangira ko rutahizamu uvuye i Burayi ashobora kwerecyeza muri mucyeba w'iyo yakiniraga mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.