Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibidasanzwe byabaye ku mugore wibarutse mu Bushinwa byakurikiwe n’ihurizo ritamworoheye

radiotv10by radiotv10
12/11/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
0
Ibidasanzwe byabaye ku mugore wibarutse mu Bushinwa byakurikiwe n’ihurizo ritamworoheye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wo mu Bushinwa, ari mu rujijo nyuma yuko umugabo we amusabye ko batandukana kuko yabyaye umwana wirabura nyamara ngo atarigeze abonana n’umugabo w’umwirabura akaba ataranakandagira muri Afurika.

Ikinyamakuru cyo mu Bushinjwa cyitwa China Times giherutse gutangaza inkuru y’umugore w’imyaka 30 y’amavuko wo muri Shanghai ugisha inama z’uburyo yakwikura mu ihurizo ry’umurgabo we usaba ko batandukana nyuma yuko abyaye umwana abazwe akaza ari umwirabura.

Uyu mugore yifashishije imbuga nkoranyambaga, agaragaza iyi nkuru y’agahinda yabanjirijwe n’ibyishimo byo kuba yari yibarutse impundu zikavuga, ariko hakurikiyeho ibisa n’inzozi mbi, aragisha inama abandi babyeyi uko yarokora urushako rwe ntirusenyuke.

Avuga ko ubwo yari amaze kwibaruka, umugabo we yaje kureba umwana wabo nk’uko bisanzwe ku bandi babyeyi, ariko yakubita amaso uruhinja rwabo akabona rurirabura cyane, akanga kuruterura.

Uyu mugore avuga ko na we agiterura uruhinja rwe, yabonye rwirabura, nyamara “atarigeze akandagira muri Afurika, yewe sinigeze nanahura n’umuntu w’umwirabura.”

Avuga ko umugabo we utarigeze agaragaza ibyishimo byo kuba bibarutse ndetse bikaba bitanamushishikaje, ahubwo yasabye ko hakorwa ibizamini bya gihanga kugira ngo barebe niba uwo mwana ari uwe.

Uyu mubyeyi wemeye ibyasabwaga n’umugabo we, avuga ko yari yizeye ko umugabo we namara kubona ko yari yibeshye, bazabana mu mahoro, ariko ngo si ko byagenze kuko kwizerana hagati yabo kwamaze kuyoyoka.

Ubutumwa bw’uyu mubyeyi bwatunguye benshi, ndetse busakara henshi, ariko bamwe mu bamusubije, bamubwiye ko kuba umwana we yaravutse afite uruhu rwirabura, ari ibintu bisanzwe.

Umwe mu mpuguke yagize ati “Ikibazo nk’iki gishobora kuba ku mpinja kuko uruhu rwabo ruba rworoshye ndetse no kuba gutembera kw’amaraso kwabo kuba kuri hasi. Ni ibintu bisanzwe ko uruhu rwirabura, rushobora kuzaba urwera.”

Undi na we yagize ati “Ibi ni ibintu bisanzwe, ibara ry’uruhu rwe ruzagenda rucya uko iminsi izagenda ishira.”

Abandi bo banenze umugabo w’uyu mugore udafitiye icyizere umugore, we bamugira inama yo kuganira n’umufasha we kugira ngo batisenyera urugo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

Canada ikomeje kugaragara nk’isoko rigezweho ku bahanzi Nyarwanda

Next Post

Muhanga: Uko hafashwe umugabo wari umaze ibyumweru bitatu ahigwa bukware

Related Posts

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

IZIHERUKA

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now
AMAHANGA

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhanga: Abakoresha ubwisungane mu kwivuza binubira ko hari imiti badahabwa

Muhanga: Uko hafashwe umugabo wari umaze ibyumweru bitatu ahigwa bukware

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.