Umugore wo mu Bushinwa, ari mu rujijo nyuma yuko umugabo we amusabye ko batandukana kuko yabyaye umwana wirabura nyamara ngo atarigeze abonana n’umugabo w’umwirabura akaba ataranakandagira muri Afurika.
Ikinyamakuru cyo mu Bushinjwa cyitwa China Times giherutse gutangaza inkuru y’umugore w’imyaka 30 y’amavuko wo muri Shanghai ugisha inama z’uburyo yakwikura mu ihurizo ry’umurgabo we usaba ko batandukana nyuma yuko abyaye umwana abazwe akaza ari umwirabura.
Uyu mugore yifashishije imbuga nkoranyambaga, agaragaza iyi nkuru y’agahinda yabanjirijwe n’ibyishimo byo kuba yari yibarutse impundu zikavuga, ariko hakurikiyeho ibisa n’inzozi mbi, aragisha inama abandi babyeyi uko yarokora urushako rwe ntirusenyuke.
Avuga ko ubwo yari amaze kwibaruka, umugabo we yaje kureba umwana wabo nk’uko bisanzwe ku bandi babyeyi, ariko yakubita amaso uruhinja rwabo akabona rurirabura cyane, akanga kuruterura.
Uyu mugore avuga ko na we agiterura uruhinja rwe, yabonye rwirabura, nyamara “atarigeze akandagira muri Afurika, yewe sinigeze nanahura n’umuntu w’umwirabura.”
Avuga ko umugabo we utarigeze agaragaza ibyishimo byo kuba bibarutse ndetse bikaba bitanamushishikaje, ahubwo yasabye ko hakorwa ibizamini bya gihanga kugira ngo barebe niba uwo mwana ari uwe.
Uyu mubyeyi wemeye ibyasabwaga n’umugabo we, avuga ko yari yizeye ko umugabo we namara kubona ko yari yibeshye, bazabana mu mahoro, ariko ngo si ko byagenze kuko kwizerana hagati yabo kwamaze kuyoyoka.
Ubutumwa bw’uyu mubyeyi bwatunguye benshi, ndetse busakara henshi, ariko bamwe mu bamusubije, bamubwiye ko kuba umwana we yaravutse afite uruhu rwirabura, ari ibintu bisanzwe.
Umwe mu mpuguke yagize ati “Ikibazo nk’iki gishobora kuba ku mpinja kuko uruhu rwabo ruba rworoshye ndetse no kuba gutembera kw’amaraso kwabo kuba kuri hasi. Ni ibintu bisanzwe ko uruhu rwirabura, rushobora kuzaba urwera.”
Undi na we yagize ati “Ibi ni ibintu bisanzwe, ibara ry’uruhu rwe ruzagenda rucya uko iminsi izagenda ishira.”
Abandi bo banenze umugabo w’uyu mugore udafitiye icyizere umugore, we bamugira inama yo kuganira n’umufasha we kugira ngo batisenyera urugo.
RADIOTV10