Rutahizamu Erling Haaland ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lamborghini ifite agaciro k’ibihumbi 250 by’Ama-Pounds (arenga miliyoni 480 Frw).
Iyi modoka nshya yo mu bwoko bwa Lamborghini Huracán Sterrato yaguzwe na Haaland, yatumye izo atunze zihita zibarirwa mu gaciro ka miliyoni £10.5 (miliyari 20 Frw).
Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko iyi modoka, Haaland yayiguze mu rwego rwo kwihemba muri uyu mwaka w’imikino ukiri mu ntangiro.
Uyu rutahizamu uhembwa miliyoni 1 £ ku cyumweru, yagaragaye ubwo yasohokaga muri iyi modoka y’akataraboneka ubwo yitabiraga imyitozo ya Manchester City.
Iyi modoka izwiho kunyaruka, ifite imbaraga za moteri zishobora kugenda 62 mph mu masegonda 3.4 ni ukuvuga ibilometero 100 muri aya masegonda.
Hari amakuru kandi avugwa ko Haaland anafitanye umushinga n’umuherwe na we uzwiho gutunga imodoka zihagazeho Ole Ertvaag, kugira ngo azagure imodoka ya Bugatti Tourbillion, ifite agaciro ka miliyoni 4 £.
Uyu rutahizamu kandi azwiho kuba akoresha amafaranga menshi mu kugura imodoka, dore ko muri Kanama na bwo yagaragaye atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Ford Shelby F-150 ifite agaciro k’ibihumbi 200 £, mu gihe muri Gicurasi uyu mwaka na bwo yari yaguze Ferrari 812 Superfast y’ibihumbi 320£.

RADIOTV10