Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibigo na Hoteli zirimo izifite amazina aremereye byahaniwe kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

radiotv10by radiotv10
07/01/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibigo na Hoteli zirimo izifite amazina aremereye byahaniwe kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwahannye amahoteli, resitora n’ahandi hakira abantu, byose hamwe 18, kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID19.

RDB yaboneyeho kongera kwibutsa ibigo by’ubukerarugendo n’ibindi byakira abantu ko bigomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, kuko ibigo cyangwa abakiriya batubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda bishobora kubaviramo ibihano.

Ibigo byafunzwe uko ari 18:

  • Airport Inn Motel, Kanombe: Gufunga by’agateganyo igihe cy’amezi 3 no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000.
  • Amaris Hotel, Kimihurura: Gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi
  • Canal Olympia, Rebero: Gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi.
  • Chez Lando Hotel, Remera: Gufunga by’agateganyo igihe cy’icyumweru no gutanga ihazabu y’aamafaranga 150,000.
  • Hotel Tech, Kabeza: Gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000.
  • Colours Club Spa and Garden Resort, Kibagabaga: Gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi.
  • Igitego Apart Hotel, Kicukiro: Kwihanangirizwa no gutanga ihazabu y’amafaranga 300,000.
  • Parador Boutique Hotel, Sonatubes: Kwihanangirizwa no gutanga ihazabu y’amafaranga 300,000.
  • Pegase Resort Inn, Rebero: Gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000.
  • Rebero Resort, Rebero: Gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000.
  • T2000 Hotel, Nyarugenge: Kwihanangirizwa no gutanga ihazabu y’amafaranga 300,000.
  • People Club, Kacyiru:  Gufunga by’agateganyo igihe cy’amezi 3 no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000.
  • Papyrus Restaurant Bar and Night Club, Kimihurura: Kwihanangirizwa no gutanga ihazabu y’amafaranga 300,000.
  • Pili Pili Invest Ltd, Kibagabaga: Kwihangangirizwa no gutanga ihazabu y’amafaranga 300,000.
  • La Villa Cafe & Suites, Nyarutarama: Kwihangangirizwa no gutanga ihazabu y’amafaranga 300,000.
  • Repub Lounge, Kimihurura: Gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000.
  • Inka Steakhouse, Kimihurura: Kwihanangirizwa no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000.
  • Select Boutique Restaurant, Kimihurura: Kwihanangirizwa no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000.

RDB irasaba abantu bose kugaragaza ibigo by’ubukerarugendo cyangwa ibindi byakira abantu bitubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 bifashishije Email yohererejwe tourism.regulation@rdb.rw cyangwa bahamagara 1415.

Byongeye, abantu bose barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 igihe bagiye mu bigo by’ubukerarugendo n’ibindi byakira abantu, cyane cyane bahana intera, bakaraba intoki, bambara agapfukamunwa aho bikenewe kandi, cyane cyane, bubahiriza amasaha yo kugera mu rugo.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi risoza rishimangira ko abazafatwa batabyubahirije na bo bazahanwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − twelve =

Previous Post

Amavubi ananiwe guhamya intsinzi atsindwa na Guinea 2-0

Next Post

Sinzi impamvu abantu badasinzira kubera amasezerano yanjye-Mashami

Related Posts

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

How your daily environment affects your mood (room, light, noise)

How your daily environment affects your mood (room, light, noise)

by radiotv10
14/01/2026
0

Most people think mood comes only from thoughts or emotions. But your daily environment plays a very big role in...

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

IZIHERUKA

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

14/01/2026
Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Sinzi impamvu abantu badasinzira kubera amasezerano yanjye-Mashami

Sinzi impamvu abantu badasinzira kubera amasezerano yanjye-Mashami

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.